Mugihe abatari bakeya bakomeje gukwirakwiza ibihuha ndetse nokugaragaza imyumvire mike kucyorezo Covid-19 gikomeje gutwara ubuzima bwa benshi bavugako ari indwara y’abakuze gusa, mugihugu cy’Ububiligi umwana w’ukwezi kumwe yagaragaweho n’iki cyorezo.
Nkuko ababyeyi be Pascal na Shirley babitangaje, Zoe Budo wavutse kuwa 15 Werurwe 2020, yasanzwe mo iyi ndwara, ubu uyu muryango ukaba washyizwe mukato ngo ukomeze ukurikiranwe n’abaganga .
Nkuko byatangajwe na 7sur7 ikinyamakuru kimwe mubyandikirwa muri iki gihugu, ababyeyi b’uyu mwana baravuga uko byagenze.
Uyu muganga kandi yanavuzeko adashidikanyako Zoe abaye umwana mutoya kurusha abandi ufashwe n’icyorezo Covid 19 by’umwihariko mugihugu cy’ububiligi. Akaba avuga ibi agendeye kubafatiwe ibizamini bose.
Indi nkuru wasoma
Covid-19 (11/04/2020: Amakosa 6 Polisi y’u Rwanda itazihanganira