Ubutumwa amarebe.com Team yageneye abanyeshuli bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza guhera kuwa 17/07/2023

0
1196

Banyeshuli beza; Bana bacu;

Wamunsi twese twari dutegerezanije amatsiko wageze!!

Imyaka 6 irashize mukora amanywa n`amajoro ndetse ntimwanagize iminsi y`ibiruhuko nk`abandi ibyo byose mugamije kwitegura iminsi y`ibizamini bisoza amashuli abanza muzatangira kuwa 17/07/2023.

Ntabwo dushidikanyako mwahawe byose mwari mukeneye birabafasha gusubiza neza ibibazo mwateguriwe bizabashoboza gukomeza amashuli yanyu mucyiciro gikurikiyeho cy`amashuli yisumbuye.

Ntidushidikanya kandi ko muzirikana ubwitange bw`ababyeyi banyu; abalimu banyu ndetse n`ubuyobozi bw`ibigo mwigaho ndetse n`izindi nzego zitandukanye  bose bagamije kubafasha ngo musoze neza iki cyiciro cy`amashuli abanza. Turabibutsako twese dutegerezanije amatsiko menshi umusaruro uzava mubizamini muzatangira ku italiki twavuze haruguru.

Bana bacu; Turabatera imbaraga tubabwira ko tubari inyuma ndetse tukaba tunabafatiye iry`iburyo arinako dukomeza kubasengera kugirango Imana yabanye namwe mumyaka yose mumaze mwiga izanabane namwe muri ibi bizamini.

Nkuko itsinda ry`amarebe.com ritahwemye kubasangiza inyandiko zangombwa zitandukanye zo kubafasha mumyiteguro;naryo kuri iyi nshuro rishimishijwe nokubagezaho ubu butumwa nk`impano yo kubifuriza  amahirwe masa .

Mugire amahoro; Turabakunda.

Amarebe.com  team












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here