Umukozi Ushinzwe Ubuzima (Umuganga)mu Itorero Inkurunziza Paroisse Nyarubuye :Deadline: 01-06-2023

0
1063

 ITANGAZO RY’AKAZI

Kamombo 19/05/2023

Itorero inkurunziza paroisse nyarubuye riramenyesha abantu ba byifuza kandi babifitiye ubushobozi ko rifite umwanya w’akazi kumukozi ushinzwe ubuzima (mu mushinga RW0237 KAMOMBO Uterwa inkunga na compassion ukorera mu murenge wa mahama akarere ka kirehe


Umukozi ushinzwe ubuzima n’iterambere ry’umuryango ashinzwe gukurikirana imibereho myiza y’abana n’urubyiruko muri rusange. imibereho myiza n’itermabere rirambye ry’abana, urubyiruko ndetse n’imiryango yabo.

Ashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana umunsi k’uwundi, gufasha, kugira inama no gukurikirana abarwaye. Akurikirana ibikorwa by’amatsinda hagamijwe iterambere rirambye ry’umuryango. Uyu mukozi atanga raporo k’umuyobozi w’umushinga.

Impamyabumenyi zikenewe (Academic qualification – Degree):

  1. Ubuforomo (Nursing- Advanced diploma)
  2. Ubuzima rusange (Public health)
  3. Ububyaza (Mid-wives)
  4. Ubuvuzi (Clinical Medicine)
  5. Ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health)
  6. N’andi masomo asa navuzwe haruguru


Ubumenyi n’ubushobozi busabwa kuri uyu mwanya

  1. Ubumenyi bwisumbuye mubijyanye n’imibereho myiza n’iterambere –
  2. Ubumenyi bwisumbuye mubijyanye no gutezimbere ubuzima no kurwanya indwara  z’ibyuririzi
  3. Ubunararibonye mu itumanaho

Abifuza gupiganira uwo mwanya barasabwa kugeza dossier ikubiyemo ibi bikurikira

  • Urwandiko rusaba akazi  rwandikiwe pastor wa paroisse nyarubuye
  • Impamyabumenyi   A1  muzavuzwe haruguru
  • Photocopy y’irangamuntu  kuba aru munyarwanda
  • Recommendation y’itorero asengeramo
  • Kuba afite ubuzima muzira umuze
  • Kuba akunda abana
  • Kuba aru mukristo
  • Kuba atarakatiwe n’inkiko igifungo kirenze amezi 6
  • Kuba afite equivalence mugihe yize hanze
  • Kuba yemera gutura mu murenge umushinga ukoreramo

Usaba akazi yohereza Dossier ye kuri  email  rw237inkurunziza@gmail.com.

Kwakira amabaruwa afunze neza mu minsi yakazi  amabarwa azafungurwa kuwa  01/06/2023 saa 9h00 arinawo munsi wikizamini   uwatsinze azamenyeshwa mu nyandiko.

REV PASTOR KAYIBANDA ILDEPHONSE

UMUSHINGA RW0237 KAMOMBO TEL 0783665143










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here