Intambwe kuyindi zo gusaba uruhushya rw’agateganyo nkoranabuhanga rwo gutwara ibinyabiziga

0
4549

Uko wasaba uruhushya rw’agateganyo nkoranabuhanga rwo gutwara ibinyabiziga

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda batsindiye uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwabo nkoranabuhanga. Iyi serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP). Uru ruhushya n’icyemezo gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo nyiracyo amaze kwishyura. Igiciro cya serivisi ni Frw 10,000

ICYITONDERWA: Uwasabye akanishyura, ariko ntatore uruhushya rwe mbere y’uko iyi serivisi itangira gukoreshwa ntiyemerewe gusaba iyi serivisi. Ahubwo yakoresha nomero ya dosiye/kode yishyuriyeho gukura icyangombwa cye ku rubuga IremboGov.


Ibikenewe:

  • Usaba ntakeneye konti y’Irembo kugira ngo abone iyi serivisi.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Ntiwakoresha konti y’umu ejenti kuri iyi serivisi.

  • Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, afite kode yo kwiyandikisha.

  • Usaba agomba kuba afite imyaka 16 no kuzamura.

  • Uruhushya rw’agateganyo rucyura igihe hashize umwaka 1 nyuma yo kuruvana ku rubuga IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye gusaba iyi serivisi:

  1. Gana urubuga IremboGov: www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, ukande kuri Guhabwa uruhushya watsindiye.

  1. Hitamo “Gusaba uruhushya rw’agateganyo nkoranabuhanga.”

  1. Shyiramo kode yo kwishyura. Amakuru kuri wowe n’amanota yawe bihita bigaragara.

  2. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhita uhabwa kode yo kwishyura (88…), Kanda Ishyura.

  3. Usaba ashobora guhitamo uburyo bwo kwishyura: nta interineti (MTN, Airtel, cyangwa BK) no kuri murandasi (VISA cyangwa MasterCard). Ukeneye andi makuru ku kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA

  1. Nyuma yo gusaba no kwishyura dosiye kuri IremboGov, usaba ashobora gukura uruhushya rwe ku rubuga IremboGov.

  2. Iyo usaba ahisemo guhabwa amakuru ya dosiye ye kuri imeyili, dosiye yoherezwa kuri iyo imeyili.

Kanda hano urebe ubu buryo kurubuga rw`irembo










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here