Imisatsi ishaje y’abagore b’abashinwa,imwe munzira y’indwara ya coronavirus muri Afurika!

0
1437

Igice kinini cy’abagore n’abakobwa 90%) bomugihugu cya Nigeria  ndetse na Afurika muri rusange bamenyereye gukoresha imisatsi twakwita yimikorano (itari iyabo karemano) ndetse n’ibijyanye nayo mukwita kubwiza bwabo.




Arikose nubwo abo bagore bishimira gukoresha iyi misatsi baba bazi neza aho ikomoka?

Nkuko tubikesha ubushakashatsi buhora bukorwa n’abantu batandukanye, ubwoko bwinshi bw’imisatsi ikoreshwa  n’aba bagore, ituruka  mugihugu cy’ubuhinde ndetse n’ubushinwa. Ibi bihugu akaba aribyo byohereza imisatsi myinshi kuri uyu mugabane wacu ndetse nokwisi muri rusange.




Nkuko bitangazwa n’ikigo cy’isi cy’ubucuruzi (World Trade Organization), ubushinwa bwohereza 75% by’imisatsi ikenerwa ku isi hose guhera mumyaka 8 ishize.

Mugihugu cy’ubushinwa, abagore bakata imisatsi yabo bakayigurisha amafaranga bakaba barabigize umushinga0 mubice by’icyaro. Ibi bikaba bitandukanye n’ abagore bomugihugu cy’ubuhinde aho bo bakata imisatsi yabo bakayitambaho ibitambo kumana zabo kubushake bwabo hanyuma ikaza kugurishwa.




Uretse kandi  kuba iyi misatsi yaba igurishwa kuri uyu mugabane wa Africa, binavugwako itari mike ijyanwa nokumugabane w’Amerika yepfo by’umwihariko mugihugu cya Brazil ndetse  Peru kuko usanga inahendutse kurenza indi yaba ituruka ahandi.




Icyiyongereye kuri irigurishwa ry’imisatsi, nuko abenshi bakomeje kwibaza niba ubu bucuruzi budashobora kugira uruhare mu ikwirakwizwa ry’icyorezo coronavirus gikomeje kuyogoza isi cyane cyane biciye mungendo zokujya gushaka iyo misatsi muri biriya bihugu!




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here