Amabanga akomeye ahishurwa n’uburyo uryama

0
2469

Burya ntakintu nakimwe umubiri wacu ukora udafite impamvu! Munkuru zacu zabanje, twarebeye hamwe uko wamenya imico n’imiterere y’umuntu ugendeye kumiterere y’ibice bimwe nabimwe by’umubiri we.

Twifashishije ubusesenguzi bw’inzobere mu mitekerereze ya muntu, muri iyi nkuri twaguteguriye amabanga 6 atangaje yihishe inyuma y’imiryamire yaburi muntu nkuko byerekanwa n’ifoto ikurikira:




 




  1. Niba utajya ubasha gusinzira udahinnye amavi, bivuzeko wifitemo gutuza ndetse n’ubunyangamugayo. Ntabwo ari ibintu byinshi bibasha kugutesha umutwe ndetse ntuterwa ubwoba n’ahazaza hawe. Wifitemo ubushobizi bwokuba wakwishima nubwo haba hari ibyagombaga kukubabaza.




2. Niba ukunda gusinzira wihinnye nk’umwana ukiri munda y’umubyeyi we, bigaragazako uri umuntu uhora akeneye kurindwa, gutegwa amatwi ndetse nokoroherezwa mubuzima bwa burimunsi. Abantu basinzira batya, bakunda kuba bafite impano zo gushushanya, kubyina ndetse nokwandika ibinyamakuru, ibitabo…




3. Umuntu wisanga burigihe asinzira aruko yubitse inda agatandukanya n’amaguruye bidakabije, bivuzeko wifitemo ubushobozi bwo kuyobora abandi. Unezezwa nogutegura ibintu byose mbere wirindako watungurwa n’icyaricyo cyose kandi ugaharanira kugera Kuntego.




4. Niba uri umuntu ukunda gusinzira burigihe ukisanga ugaramye n’amaguru atandukanye bidakabije, byerekanako ukunda Ubuzima ndetse uhora wigengesereye mbese witwararika muribyose ndetse ugahora wifuza cyane kugendana n’abantu bafite indangagaciro zubaka. Ukunda kuvugisha Ukuri utitaye kungaruka byakuzanira.




5. Niba usinzira urambije (urambuye amaguru) neza ndetse n’amaboko wayirambuyeho nkumusirikari witeguye; bivuzeko uri umuntu uzi kandi wifuza kugera kuntego . Ukunda kuvugira aho udaciye ibintu hejuru.




6. Umuntu ukunda gusinzira arambuye akaguru kamwe akandi gahinnye, bivuzeko uri umunyamahirwe  ariko akenshi ayomahirwe akugeraho bigutunguye anyuze mubintu uhora ugerageza gukora. Ntabwo bijya bikorohera gufata icyemezo cyangwase  guhitamo.




Tubibutseko ububuryo twavuze haruguru ataribwo bwonyine umuntu ashobora gusinziramo  icyakoze nibwo bwingenzi.

Indinkuru bijyanye

Reba ku minwa y’umugore/umukobwa umenye imiterere ye!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here