Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasabiwe guteteshwa n`Imana kuko yahesheje imigisha Ngirabakunzi Shadrack womuri MUSANZE

0
1581

Aya  ni amwe mumagambo agize ubuhamya bukora kumutima bw`umuturage Ngirabakunzi Shadrack wo mukarere ka Musanze; Intara y`amajyaruguru aho asobanura neza ibyo yagejejweho na Nyakubahwa Perezida Kagame binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye birimo kumuha inka;kumufasha mumashuli y`abana be; kubona icyo gukora n`ibindi.

Muri videwo yatangajwe kurukuta rwa Tweeter ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu; uyu muturage aratanga ubuhamya bwe muri aya magambo:

Paul KAGAME,Imana Izamuteteshe Imwongerere indi migisha imwe idasanzwe nkiyo yampesheje. Yampaye inka; (Nkunda inka cyane muburyo budasanzwe). Nagize umugisha mbona iyo nka irambyarira pe;nazituriye umu mama uri hano, by`akarusho abana banjye barize. Paul Kagame Imana Imuhe umugisha mumumpere amashyi. 

Hari umukobwa wanjye wafashijwe n`umudamu wa Paul KAGAME ariga. Narapfukamaga ngasenga Imana,Imana Iranyumva. Uwo mwana yagiye hanze muri Turukiya. Hari undi ugiye kuzarangiza Kaminuza;Hari n`undi wongeye kwiyongeza ubu ni porofe . Hari n`umukobwa noneho…..Buriya ibyo ndi kuvuga ni ubuhamya burebure burenze.

By`akarusho,uyu muhanda. Ibintu byo gukora, ntabwo ndyama ngo nsinzire.N`abana no kubatoza nubungubu ntibajya no mudusanteri …..Ntabwo aribyo kwirarira,n`ubuhamya buri i wanjye. Uretse umwana umwe (nawe afite uko abayeho) ariko abana bose n`aba bebe ubungubu bari kwiga,bameze neza. Cyageze nyuma ubu nari nariyimye gusoma kugasururu,ubu ndagasoma kuberako hari ahantu ngeze. Ariko noneho nshobora no gusohoka nkagenda n`abandi tukabafasha bakazamuka igihugu cyacu kigatera imbere, igihugu cyacu kigatera imbere ntidukomeze konka umubyeyi wacu Paul KAGAME. Noneho i wanjye muzaze munsure birangire. Murakoze cyane Imana Ibahe umugisha.”

Kanda hano urebe iyi videwo kuri Tweeter ya Minisiteri y`ubutegetsi bw`igihugu










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here