Vestine na Dorcas bahaye abakunzi babo impano y`iminsi mikuru. Reba amagambo akora kumutima y`indirimbo ISAHA bamaze gusohora

0
1649

Nkuko bimaze iminsi bivugwa kubitangaza makuru bitandukanye cyane cyane mubiganiro itsinda rya Vestine na Dorcas ryagiranye n`abanyamakuru;Iritsinda ryamaze gusohora indirimbo nziza cyane yitwa ISAHA kuburyo abatari bakeya kumbuga nkoranyambaga  barimo kwemezako yaba ari impano iritsinda ry`abaririmbyi ryageneye abarikunda.




Iyi ndidrimbo ikaba igizwe n`amagambo meza akurikira:

Umva mwana wanjye; Ndi Uwiteka Imana yawe

Nagambiriye kuza aho uri; Nkagukuramo uwo mwambaro w`ibizinga

Wambitswe n`ibihe maze ukirabura; ( ukamera nk`udafite ingingo imurengera) X2

(Kuko wanyiringiye ukaguma kumunara ukandindira ) X2

Kuramo uwo mwambaro w`igisuzuguriro; Isaha yo gukora kwanjye yageze;

(Nguhaye kubiba ukanasarura ) X2

Itabaza ryawe sinatuma rizima;Nubwo maze iminsi mbonako hari abifuza ko uguma mu icuraburindi ry`umwijima.

(Nzakomeza ibikingi by`amarembo yawe; Nzakurinda gukora n`isoni maze ngufubike nkurinde imbeho)X2

(Kuko wanyiringiye ukaguma kumunara ukandindira ) X2

(Kuramo uwo mwambaro w`igisuzuguriro; Isaha yo gukora kwanjye yageze;

(Nguhaye kubiba ukanasarura ) X2

Kanda hano urebe  Video y`iyi ndirmbo













 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here