Gahunda ivuguruye y`ikizamini cy`akazi kuburyo bw`ikiganiro (Interview) kumyanya itandukanye mukarere ka Ngororero

0
907

ITANGAZO RISUBIKA ITARIKI YO GUKORA IKIZAMINI CYO MU BURYO
BW’IKIGANIRO

Hashingiwe ku kuba umuhanda MUHANGA –NGORORERO utakiri nyabagendwa kubera
imvura nyinshi yaguye amazi y’umugezi wa Nyabarongo akuzura agafunga umuhanda utari
nyabagendwa kandi ikibazo tukaba tutazi igihe kiri bukemukire; Ubuyobozi bw’Akarere ka
Ngororero buramenyesha abakandida bose bagombaga kwitabira ikizamini cyo mu buryo
bw’ikiganiro cyari giteganijwe kuva kuwa gatatu tariki ya 23/11/2022 kugeza kuwa gatanu
tariki ya 25/11/2022 ko cyimuriwe mu cyumweru gitaha, kuva kuwa 29/11/2022 kugeza kuwa 01/12/2022.

Ikizamini kizatangira saa mbiri za mugitondo kuri Guest House y’Akarere ka Ngororero, uzaze witwaje icyemezo kigaragaza ko wikingije COVID-19 hamwe n’ikigaragaza ko wayipimishije bitarenze amasaha72, irangamuntu hamwe n’inyandiko isinye irambuye y’umwirondoro wawe (CV).

NB: ibindi bisobanuro birambuye murabisanga kuri website y’Akarere ka Ngororero:
www.ngororero.gov.rw
Bikorewe i Ngororero kuwa 22/11/2022

Kanda hano usome iri tangazo  kurubuga rw`Akarere










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here