Kuri St Valentin. Utuntu dutoya 10 watunguza umukunzi wawe ntanigiceri bigusabye

0
3868

Umumsi w’abakundana (st valentin) ntuvuga gutanga impano zihenze gusa, ahubwo ninumwanya wogukora utuntu twereka uwo ukunda ko umuhoza kumutima.

Irebere muri iyinkuru bimwe mbyagufasha gutungura umukunzi ntagiceli na kimwe bigusabye:




1. Akajambo k’urukundo buri munsi.

Wirindira umunsi nyirizina wa St Valentin, ahubwo fatirana umukunzi wawe buri munsi w’icyumweru cya st Valentin, umwandikire utugambo twiza, uduhishe mumyenda ari bwambare, mu isakoshi ari bwitwaze n’ahandi, kandi ukomeze umwibutse amaranga mutima umufitiye.




2. Murebe icyoroshye/ Indoro y’urukundo

Itegereze mumaso umukunzi wawe nkaho ariwe ikibasumba Ku isi. Ibi bizashimisha umukunzi wawe kuko azabonako umwitayeho.

3. Tegura umugoroba udasanzwe




Gerageza uhindure uko wateguraga amafunguro y’umugoroba n’icyo kunywa hanyuma muyasangirire hamwe. Ibi byishimo bizabaherekeza bibageze mu ijoro ry’urukundo!

4.Musohokane byoroheje

Birashoboka ko umukunzi wawe atabonye uko musohokana kubera impamvu zitandulanye. Mutungure umusohokane ahantu horoheje ndetse atigeze anatekereza. Bizamufasha kwishimirako umuzirikana.




5. Mukorere massage.

Mutungure umusabe kumukorera massage. Nubwo utari inzobere muri ikigikorwa, gerageza kumukandisha intoki zawe witonze kuburyo azazumva nka karese  kurenza uko yabyita massage. Bizarushaho gutuma akwibonamo.




6. Mushakire uruhushya rutunguranye

Niba uzi umukoresha w’umukunzi wawe, ushobora kumusabira uruhushya we atabizi kugirango mwirirwane ubone uko umukorera ibimuryohera kuri st Valentin.

7. Muhe igihe gihagijeje cyo kuruhuka.

Musige muburiri agisinziriye, umutegurure ifunguro rya mugitondo asanzwe akunda cyane. Siga umwandikiye ubutumwa umwifuriza kuryoherwa ndetse  n’umumsi mwiza mbere yuko ujya kukazi.




8. Mutegurire amafunguro asanzwe akunda cyane.

Gerageza kuva mubyabaye akamenyero. Tegurira umukunzi wawe amafunguro akunda kurusha andi, nibiba nangombwa uyamutunguze mucyumba cye. azarushaho kubonako umwitayeho.




9. Tekereza kubijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ganiriza umukumzi wawe icyo yifuza cyatuma imibonano mpuzabitsina  yanyu irushaho kuza kuba myiza nka posisiyo yishimira n’ibindi.

10. Mwumvishe uturirimbo twiza.

Ushobora kumutungura umuha uturirimbo twiza kuri telefone ye, tuzamufasha guhora agutekereza igihe arimo kutwumva.

Izindi nkuru bijyanye:

1. Inkomoko ya St Valentin, umunsi w’abakundana

2. Ibintu bishimisha abagabo kumunsi wa St Valentin

 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here