Birashoboka ko utajyaga ubyitaho cyangwa ukabyumva ukundi, ariko ishusho n’ingano by’umunwa bifite igisobanuro gitangaje kumiterere ya nyirawo!
Kuba umunwa wohasi waba munini cyangwa muto,ubyibushye cyangwa se unanutse ugereranije n’uwo hejuru, bishobora gusobanura imiterere yawe cyane cyane mubijyanye nokubana n’abandi ndetse nokubagirira akamaro .
Ibi tukaba tubikesha Jean Haner, impuguke mubumenyi bw’amasura y’abantu akaba n’umwanditsi w’igitabo « The Wisdom of your Face » cyangwa se ubwenjye bw’isura yawe tugenekereke mukinyarwanda.
Twifashishije iyi mpuguke, dore imiterere y’ubwoko 12 bw’iminwa ndetse n’ibisobanuro byayo kuri nyirawo:
1. Iminwa iri murugero/ iringaniye
Nubona umuntu ufite iminwa itabyibushye cyane kandi ntinanuke cyane mbese iri murugero kandi n’impera y’umunwa we wohejuru ikaba igaragara byoroheje, menyako uyumuntu akunda ubucuti bufite gahunda ariko butari ugukururana!
2. Umunwa wohejuru urabyibushye
Nubona umuntu ufite umunwa wohejuru ubyibushye kurusha uwo hasi, menyako agira amakenga cyane kandi agahora ahangayikishijwe n’ibyagirira abandi akamaro.
Icyakora kubantu bajya bahindura imiterere y’iminwa yabo bakoresheje kwibagisha (kwamuganga) abahanga bavugako bitoroshye kumenya imiterere yabo neza kuko ushobora kubibehyaho.
3. Umumwa wo hasi niwo ubyibushye
Nubona umuntu ufite umunwa wohasi ariwo ubyibushye, menyako akunda kugaragara neza mbese nkabamwe twita ba mafiyeri, agahora aharanira kwishima kandi agakoresha igihe cye neza.
4. Iminwa yombi irabyibushye
Iyimimwa yo yerekana umugore/umukobwa wishimira ndetse akifuza kuba umubyeyi. Numubona uzanamenyeko ashimishwa nokubona abandi bishimye akanahora ashaka itsinda ry’inshuti z’umumaro.
5. Iminwa yombi inanutse
Nubona umuntu afite iminwa iteye itya, uzamenyeko ashobora kuba ari nyamwigendaho mbese atagombera kuba hamwe n’abandi ngo yishime. Icyakora ntibibujije ko ashobora nokugira inshuti!
6. Impera y’munwa wohejuru ikoze ishusho ya V
Iminwa iteye itya ikumenyesha umuntu uzi kuganira, icyakora ntabanza gutekereza kubyo agiye kuvuga byaba bibi cyangwa byiza!
7. Impera y’umumwa wo hejuru ifite ishusho ijya kuba uruziga
Uyumuntu agwa neza cyane, akenshi agira impuhwe, arihangana kandi akazirikana n’abandi.
8. Impera y’umunwa idafite ishusho
Uyumuntu menyako agira amaranga mutima menshi. Ashobora gutanga akaniyibagirwa. Aba yumva yakemura ibibazo byose nubwo ntabushobozi aba afite!
9. Iminwa ibyibushye hagati gusa.
Iyu muntu afite impano zogushimisha abandi mibitaramo,akunda ko bamutega amatwi kandi ntakunda kuba wenyine.
Akenshi uyumuntu arikunda,agakunda kwishimisha ariko akarakara vuba
10. Utunwa dutoya ariko twombi tubyibushye
Uyu muntu inyungu ze nizo ashyira imbere kuburyo bigaragarira buri wese.
Akaba anyuranye n’ufite utunwa duto kandi tunanutse kuko uyu nawe ntajya ashimishwa nokubana n’abandi icyakora biba bishobora kumuzamo buhoro buhoro.
11. Umunwa wohejuru usa nkuhengamye ariko uwohasi umeze neza.
Uyumunwa akenshi ugirwa n’abagabo, ukerekana umuntu ukunda akazi nokugera kuntego kurusha ibyo kubana n’abantu.
12. Iminwa minini inanutse cyangwa ibyibushye.
Iyingiyi yerekana umuntu ugwa neza kandi uhora yiteguye gufasha abandi.