Bakunzi bacu, munkuru yacu y’urukundo yabanje ,twababwiye amabanga yokuba wakwishimana n’umukunzi wawe ijoro ryose. Munkuru y’uyu munsi, nimwakire inama 6 zabafasha kuryoherwa igihe mukorana urukundo n’abo mukunda.
1. Kurikirana ibyo umukunzi wawe arimo agukorera.
Reba karese agukorera, uko agusoma n’ibindi. Ibi bizakwereka ibyo akunda maze nawe uhereko abe aribyo umukorera.
2. Witinya gusaba icyo wifuza.
Tinyuka usabe icyo wifuza kumukunzi wawe, nko kongera igihe cyogutegurana, gukomeza kugusoma, hitamo posisiyo ushaka n’ibindi. Wikwibwirako kuba umukunzi wawe agukunda bivugako azarota ibyo ushaka !
Ushobora kubimusaba mumagambo cyangwa mubimenyetso ndetse nawe ukamubaza icyo akwifuzaho kugirango murusheho kuryoherwa.
3. Imenyereze kuryoherwa n’igihe cyo gutegurana.
Mubyukuri gutegurana ni intambwe ikomeye iganisha mukuryoherwa mugihe cyo gukora urukundo. Iyi ntambwe ikaba igamije kurushaho kuzamura ibyishimo byanyu mwembi inabategurira igikorwa nyirizina. Menyako iyintambwe igizwe n’utugambo twiza, kurebana akana komujisho, gusomana, gukina nogukoranaho abenshi bazi nka karese.
4. Nimwige kugira igihe gihoraho cyo gukora urukundo.
Nubwo gukora urukundo igihe bibajemo aribyiza, ariko kugira igihe gihoraho cyoguhuza urugwiro bibarinda kuba mwamara igihe mudakoze urukundo mwitwajeko umwe murimwe ngo bitamurimo!!
5. Ongera ubumenyi kumibonano mpuzabitsina.
Kubera ko ikigikorwa ari ingenzi cyane mubuzima bw’abakundana, nibyiza kwiyungura ubumenyi kuri cyo kugirango wagure imbago z’ibyishimo byanyu. Urugero rw’inyandiko wasoma: Kamasutra, n’izindi.
6. Reka umuco woguhora mubintu bimwe.
Yaba mugihe cyo gutegurana cyangwa cy’imibonano mpuzabitsina nyirizina, gerageza kuzana udushya yaba mugusomana, karese, ibyerekezo mukoresha n’ibindi kugirango murusheho kwishimira ibihe byanyu.
Indi nkuru wasoma: