Inzozi 12 zirotwa nabenshi n’ibisobanuro byazo

0
26076

Bakunzi bacu, nubwo  hari inzonzi zitandukanye twabahereye ibisobanuro munkuru zacu zabanje, muri iyinkuru, twifashishije abahanga muby’inzozi  barimo Lauri Loewenberg, Ian Wallace , Russell Grant na  Lauren Lawrence , twabateguriye ibisobanuro by’inzozi zigera kuri 12 zikunda guhurirwaho n’abantu benshi  mugihe basinziriye .




1. Kurota uhanuka.

Izi nzozi zikunda kuboneka  kubantu bafite cyangwa benda guhura n’ibibazo bikomeye mukazi bakora cyangwa se mumibanire yabo n’abandi.

2. Kurota ukuka iryinyo/Amenyo

Amenyo ni ikimenyetso cy’icyizere n’imbaraga. Kurota ukuka amenyo rero bisobanuye ko watangiye kwitakariza ikizere ndetse ukaba urimo gutinya gukora ibintu bimwe nabimwe kuko ukekako utabifitiye ubushobozi.




3. Kurota wambaye ubusa muruhame.

Izi nzozi zerekana intege nkeya . Zikaba zikunda korotwa n’abantu bemeye cyangwa bifuza kuzamurwa muntera cyangwa kubona akazi gashya kazatuma babonwa na rubanda rwinshi.

4. Kurota ukora ibizamini

Izi nzozi zikunda kurotwa n’abantu bahora bifuza gukora neza akazi kabo, zikaba zibibutsa guhora biteguye no kutirara (alerte). Icyakora hari nabavugako izinzozi zigaragaza ko umuntu afite stress iterwa n’akazi.




5. Kurota upfa

Abahanga munzozi bavugako izi nzozi zidasobanura gusa gupfa bisanzwe  ahubwo ko zerekana ko hari ibintu ugomba gushyiraho iherezo cyangwa guhindura nk’akazi, inshuti, akahise k’umuntu n’ibindi,  ahubwo agatangira ibintu bishya.

6. Kurota uhura n’icyamamare

Izi nzozi zirotwa n’umuntu ufite inyota yokumenya nokuvumbura ibintu bishyashya, zikakumenyeshako ufite impano zimwe n’izicyamamare warose!




7. Kurota uhigwa/ Bakwirukankana

Nubwo wumva utewe ubwoba noguhigwa, nyamara abahanga bavugako izinzozi arinziza! Bazifata nkikimenyetso cyo kuguha akanyabugabo koguhangana n’ibibazo waba ugiye guhura nabyo. Izi zikaba zirotwa cyane n’abagore kurenza abagabo.

8. Kurota uca inyuma uwo mwashakanye.

Izinzozi ntizivuze gucana inyuma bisanzwe, ahubwo zikubwirako uwomwashakanye ashyize umutima cyane kubindi bintu bitari wowe. Gusa bakomeza bavugako kutizerana bishobora kongera izi nzozi mubakundana/mubabana




9. Kurota wakerewe kubyuka

Izi nzozi ni ikimenyetso cyuko wananiwe cyane cyangwase ibintu byakubanye byinshi mumutwe bikakurenga. Zikaba rero zitanga gasopo (warning) zo kudatanga amasezerano utazabasha kuzuza.

10. Kurota uguruka

Izi ni inzozi nziza zikumenyeshako urimo kugenda wibohora ibintu byajyaga bikugira imbata cyangwa watinyaga gukora.




11. Kurota watwaye inda/watwise

Izi nzozi zerekanako nyirazo afite ibibazo, cyangwa se afite ibitekerezo bishya n’imishinga mishya yifuza gushyira mubikorwa.

12. Kurota uta umuhanda (utwaye imodoka)

Izi ni inzozi ziguhwitura ko ibintu wafashe nk’akamenyero bishobora kuzaguteza ikibazo muminsi izaza mugihe utabihaye agaciro.

Izindi wasoma:

1. Ibisobanuro bitangaje by`inzozi zogucana inyuma 

2.Wigeze urota wakoze ubukwe?




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here