Sobanukirwa n`ibyuma byo kwa muganga (Igice cya mbere)

1
1416

Ntagushidikanya igihe kimwe wagiye kwa muganga urwaye cyangwa ugiye kuvuza uwawe.wahingukiye kubashinzwe kukuyobora bakugeza aho wagombaga kuzuriza ibyangombwa byose byokugufasha kwifuza!

Kera kabaye,wa huye na muganga atangira kugusuzuma,akubaza uko wiyumva kugirango ugufashe.Igihe kimwe cyangwa ibihe bitandukanye muganga yakwandikiye ibizamini wagombaga gutanga muri laboratwari (Laboratoire/Laboratory) hagamijwe kumenya neza indwara yawe ndetse n`ikiyitera.Niba ubyibuka neza,hari ubwo yakubwiyeko mubizamini ugomba gukorerwa harimo no guca mucyuma!

Sinshidikanya ko wibajije cyane kuri icyo cyuma  wagombaga gucamo,uko bagicamo,uko biribukugendekere mbese ukanagira n`ubwoba bw`ibiri bukubeho mugihe uraba urimo kugicamo.

Urubuga amarebe.com rwaguteguriye iyi nkuru kugirango rugusobanurire muburyo burambuye ibyuma byo kwa muganga,imikorere yabyo,indwara bifasha kuvura n`ibindibyinshi wakwibaza nkuko urabibona kumirongo ikuriki hasi.

Ubundi ibyuma byo kwamuganga birimo ibyiciro bitatu byingenzi aribyo IBISUZUMA (diagnosis equipment),IBIVURA (Treatment equipment) ndetse nIBIFASHA UBUZIMA  BW`UMURWAYI (Life support equipment)

Muri iki gice cya mbere turababwira kubyuma byifashishwa mugusuzuma abarwayi (diagnosis equipment) ibindi tukazabirebera hamwe munkuru zacu  z`ibice bizakurikiraho.

 

Uyu munsi turarebera hamwe icyuma/Imashini yitwa X-ray machine/Machine a rayons X abantu bakunze kwita RADIO,Radiologie,cyangwa RADIOGRAPHY.

Iyi mashini rero akaba ari igikoresho cyo kwamuganga gikoresha ingufu zizwi kwizina ryamareyo yo kurwego bita X (rayons X/X-rays) bakaba bakifashisha barimo gufotora ibice byimbere mumubiri wumuntu.Iyo izo ngufu bazohereje kugice cyumubili,ziragihinguranya hanyuma kigatanga igicucu cucu (Image) kuri filime iba yashyizwe munsi yicyo gice cy`umubiri kirimo gufotorwa.

Nyuma yaha,iyi shusho ijyanwa gutunganirizwa mu cyumba cyabugenewe  cyitwa icyumba cyumukara cyangwa dark room cyangwa se ikanyuzwa muri za mudasobwa kugirango igaragare neza ibone kohererezwa umuganga uzayifashisha amenya neza uburwayi umuntu afite.

Bitewen`igice cyumubili cyafotowe,uzabona ishusho cyangwa cya gicucu cucu cyumubili wafotowe cyerurutse cyane igihe hafotowe igice gikomeye nkamagufa kuko zangufu zifotora zihinguranya ahafotorwa aba arinkeya cyangwase usange iyo shusho yijimye igihe hafotowe ibice byoroshye nk`imitsi kuko zangufu zihinguranya umubiri ari nyinshi.

Iki cyuma rero kikaba ari ingenzi cyane kandi kikaba ntangaruka kigira kumurwayi kereka iyo muganga yatanze izindi nama cyangwa amabwiriza.

Tubifurije ubuzima bwiza.

 

 

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here