Menya impamvu abagabo bashyukwa murukerera!

0
2648

Murukerera abagabo n’abahungu muri rusange akenshi baba bashyutswe (igitsina cyabo gihagaze). Utekerezako ibi byaba ari ibisanzwe? Twifashishije ibitekerezo by’impuguke mu myitwarire ijyanye n’ibitsina ndetse n’idwara z’abagabo, Catherine Solano ukorera mubitaro bya Cochin, Paris, twabateguriye inkuru ikurikira.




Ubundi gushyukwa murukerera ni igikorwa kidashingiye kugushaka imibonano mpuzabitsina, kikaba gishobora kuba kubagabo n’igihe basinziriye. Ibi rero bikaba bitandukanye n’imyumvire abagore bashobora kugira igihe babonye uwo bararanye akangutse yashyutswe, aho bashobora gukekako ashaka imibonano mpuzabitsina cyangwa se avuye munzozi zijyanye nayo.




Iyi mpuguke ivugako ukugushyukwa guterwa nuko igihe umugabo asinziriye, ubwonko bufungura uduce twose tw’umubiri tugira uruhare mugushyukwa ubundi dusanzwe duhora dufunze, ibi umubiri ukabikora murwego rwo kwiyubaka; gusuzuma  nogutunganya  utu duce kuburyo n’agahungu gatoya bikabaho!




Ikindi kivugwa nuko uku gushyukwa kw’ijoro kugira akamaro kanini kumubiri doreko binafasha ingingo z’umugabo udaheruka gukora imibonano mpuzabitsina kuba zakwiyubaka ndetse nokwiyuburura.




Ariko nanone kuba umugabo atashyukwa mu ijoro rimwe cyangwa irindi, ntibikwiriye kumuhangayikisha kuko bishobora kuba byamubayeho ntabimenye cyangwa se ubwonko bukaba bwari bwafunze twaduce tugenga gushyukwa nkuko bubigenza kumanywa n’ubwo bishobora noguterwa n’uburwayi nka diaybete n’izindi.




Uku gushyukwa kandi kukaba gushobora kumara amasaha menshi y’ijoro arinabyo bishobora kugeza murukerera umugabo agakanguka yisanga muri ibyo bihe bidasanzwe.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here