Dore aho wanyura ukareba amanota y’ibizamini byose atangazwa na REB 2019

0
4673

Bakunzi bacu, nyuma yokubonako muri ibibihe by’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuli mubyiciro binyuranye  by’amashuli (  Primary, O level; A  level;TTC; etc..; hari benshi bitorohera kuyareba, amarebe.com yifashishije urubuga rwa REB yabegeranirije inzira zose wacamo ukirebera cyangwa ukarebera uwawe amanota .




Uburyo bwa mbere: Online (ukoresheje internet)

  • Fungura internet yawe (Internet Browser nka Google Chrome,Mozilla,….)
  • Andika results.reb.rw mukadirishya ko hejuru ( address bar )
  • Reba mukubuko kw’iburyo (right sidebar ) ahanditse Search Result
  • Hitamo icyiciro ushakira amanota
  •    
  • Reba ahanditse registration number winjizemo numero/ code yawe/y’umunyeshuli
  • Kanda enter kuri telephone/computer yawe cyangwa ukande kukamenyetso ka loupe kari iruhande rw’aho wanditse code yawe.

N.B: Igihe amanota amaze kuza, ushobora kuyabika ahandi ukazajya uyarebaho igihe cyose ubyifuje.




Uburyo bwa 2: Gukoresha ubutumwa bugufi (SMS)




  • Jya ahandikirwa ubutumwa bugufi
  • Andikamo icyiciro ushakira amanota ( P6,S3 cyangwa S6 ), kurikizaho numero/code yawe wohereze kuri 4891

Ingero:

P603030902020 wohereze kuri 4891

S30101010OLC028 wohereze kuri 4891

S604055MEG017 wohereze kuri 4891




Uburyo bwa gatatu: Abarangije mu myuga n’ubumenyingiro




  •  Hamagara *702*1#
  • Hanyuma ukurikize amabwiriza

Uburyo bwa kane: Abarangije inderabarezi




Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.

N.B: Iyo ugize ikibazo uhamagara umurongo utishyurwa 4848




 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here