Mubuzima bwacu bwa buri munsi ntanumwe uba atifuza gutera imbere; muburyo bumwe cyangwa ubundi. Ufite akazi aba ashaka akisumbuyeho; utagafite nawe aba anyotewe nokukageramo akava ku izina ry`ubushomeri maze akitwa umukozi.
Wamugani w`imvugo y`abubu ngo icyambere ni amakuru; usanga bamwe babura amahirwe yokugera kunzozi zabo bitewe no kubura amakuru cyangwa bakabona adahagije. Nkuko dusanzwe tubigenza mugusangiza abakunzi bacu amakuru y`aho bashakira akazi;twabateguriye irindi banga ndetse n`inzira zitandukanye ushobora kunyuramo ukaba wabona akazi k`inzozi zawe mumiryango nomubigo mpuzamahanga mubyo waba warize byose cyangwa se mubumenyi bwihariye waba ufite kandi akenshi bitanasabye amashuli y`ikirenga doreko ajya abera inzitizi abatari bakeya.
Iryo banga rikaba rishingiye mugukurikirana imbuga z`ikoranabuhanga z`ibyo bigo doreko bidasiba kunyuzaho amahirwe y`akazi k`ingeri zitandukanye.
Dore zimwe muri izo mbuga zafashije benshi ndetse nawe ukaba wageragerezaho amahirwe:
Urubuga rwa mbere: www.trigyn.com
Uru akaba ari ururbuga rw`ikigo trigyn kimaze imyaka isaga 35 mukazi ko gushakira ibigo bitandukanye abakozi ariko by`umwihari ibigo mpuzamahanga kikaba gikorera mubihugu birenga 25 mumigabane itandukanye y`isi. Nubwo bakora indi mirimo itandukanye;ushobora kubona urutonde rw`imirimo bashyize ku isoko maze ukagerageza amahirwe.
Urubuga rwa kabili: https://jobs.unicsc.org/
Uru narwo ni urubuga ushobora gusura maze ukabonaho amakuru atandukanye ndetse n`urutonde rw`imirimo iba iri ku isoko mubihugu ndetse no mumashami atandukanye by`umwihariko mumashami y`umuryango w`abibumbye UN.
Urubuga rwa gatatu: Https://careers.un.org/
Urubuga rwa Kane: https://jobs.unops.org/
Nkuko dukunda kubivuga; icyambere ni amakuru; ukaba nawe wanyuzamo amaso maze wabonamo umwanya ukubereye ukagerageza amahirwe.