Nubwo hari benshi batinya kurota inzozi z`ubukwe (Mariage) bakekako baba bagiye gupfa cyangwa gupfusha, izi nzozi ni ikimentso cy`ubufatanye hagati y`urota n`uwo yarose. Nubwo hashobora kuboneka ibitekerezo byinshi kubisobanuro by`izi nzozi, ariko icyo bihuriraho nuko zigaragaza umunezero n`ibyishimo by`uwarose.
Ushobora kurota ibi bikurikira:
« Uri mumurenge/Murukiko ariko ntubona uwo murasezerana cyangwa ugasanga utamuzi »
Niba urose ubu bukwe, menyako imibereho yawe imeze neza kandi akajagari n`ingorane wagiraga mubuzima bwawe birimo kurangira.
Gira ikizereko hari ibyo ugiye guhura nabyo mubuzima bikazaba intandaro y`umunezero wawe.
« Watashye ubukwe ukabona abantu bose banaga indabo hejuru »
Menyako inzitizi wagiraga mubyo ukora zigiye kurangira ahubwo ko winjiye mugihe kiryoshye, ukaba ushobora nokubona inkunga mumirimo yawe.
Ugomba gukomeza gukora cyane kuko uzamenyekana cyane mubyo ukora.
« Urimo gusezerana n`uwo mwari mwaratandukanye »
Menyako urimo gusubirana imbaraga zogutangira ibintu bishya ndetse ukaba ushobora kwiyunga n`abo mubana mwari mufitanye utubazo.
Wizuyaza kongera imbaraga mubyo wakoraga cyangwa mubyo utekereza gukora kuko ni ikimenyetso kiza ko uzabona umusaruro mwiza.
« Uri mubukwe bunini ariko uburebera kure utatumiwe »
Menyako umara umwanya munini ureba ibyo abandi bagezeho, ukaba unababazwa n`uko utitabwaho n`abo mumuryango wawe.
Menyako usabwa gukora cyane kugirango ugere kucyo wifuza udategereje abandi.
« Urimo kwitegura ubukwe, ugiye kugura ikanzu ubanza kubura iyumweru ukabona andi mabara, nyamara nyuma uza kuyibonamo ariko yafashwe n`undi. »
Menyako ushaka urukundo rwukuri ariko urwo ubona cyangwa ufite rukaba rutakunyuze.
Wicika intege, ahubwo shakisha uko wamenya imico ya nyiri ikanzu wabonye, kuko niyo umukunzi uzabona azaba afite!!