Koko se imibonano mpuzabitsina irashoboka mu gihe cy’imihango?

0
3284

Bakunzi b’amarebe.com, si ubwambere tuganira byinshi kubijyanye n’imihango y’abagore n’abakobwa abenshi bazi Ku izina  ry’ukwezi kw’umugore, kujya imugongo ndetse n’andi mazina atandukanye.




Muri iyi nkuru, twifashishije ibitekerezo binyuranye by’inzobere mubuzima bw’imyororokere, twabateguriye ibisubizo by’ibibazo benshi bibaza kubijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina  mugihe cy’imihango.

1.  Mbese birashoboka gukora imibonano mpuzabitsina mugihe cy’imihango?

Kuberako imihango ari ubuzima busanzwe bw’abagore, ntategeko muby’Ukuri rihari ribabuza gukomeza ubuzima bwabo bw’urukindo mugihe cy’imihango uretse wenda abo byaba biteza ikibazo nk’umutwe, gucika intege, kuribwa mukiziba cy’inda n’ibindi.




2. Haba hari ibyago byaterwa no gukora imibonano mpuzabitsina mugihe cy’imihango?

Nkuko tubikesha ibitekerezo by’urubuga doctssimo.fr twifashishije mugutegura iyi nkuru, gusabana n’umukunzi wawe muminsi y’imihango ntabyago bizwi bitera, ahubwo nibyiza kwikingira kuko biciye mumaraso y’imihango, indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina birazorohera cyane gukwirakwira.

3. Umuntu ashobora gusama igihe ari mumihango?

Gusama biba bishoboka igihe ukoze imibonano mpuzabitsina kandi uri mumihango. Ibi bikaba bishobora guterwa n’imihindagurikire runaka y’ukwezi kw’umugore. Nibyiza rero gukoresha uburyo bwo kwirinda gusama inda idateganijwe mugihe cy’iki gikorwa.




4. Nigute wakwitegura gukora imibonano mpuzabitsina igihe uri mumihangko?

  • Tegura neza ikibuga hakiri kare. Ibi ukaba wabigeraho ubanza kwiyuhagira kuko bizagufasha kumva utuje bityo ukabasha no kwirekura mugikorwa nyirizina.




  • . Tegura igitambaro cy’isuku (serviette de bain/essuie-mains / Isuyime) hafi yawe cyangwa se ukirambure ahagiye kubera igikorwa kugirango hatagira amaraso yanduza ibyo muryamyeho..
  • . Nibyiza kwikingira kuko binyuze mumaraso y’imihango, ibyago byo kwandura indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina (MST) biriyongera.




  • Ibukako amaraso adatanga ububobere.Wikwibagirwa rero gutegura amavuta yabugenewe (lubrifiant/lubrificante) mushobora gukoresha igihe hakenewe kongerwa ububobere.
  • Nibyiza guhitamo uburyo (position) bwo gusabana muri iyi minsi iba idasanzwe, ariko cyane cyane ubwitwa levrette debout ; Le génial missionnaire ndetse na La cuillère .




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here