Imyanya myinshi y`Akazi k`Abarinzi ba Pariki z`igihugu kadasaba amashuli ahambaye muri RDB: Deadline: 24 Gashyantare 2022

0
6337

ITANGAZO RY’ AKAZI

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rurifuza guha Abanyarwanda babyifuza kandi babifitiye ubushobozi akazi ko kurinda Pariki y’Akagera, Nyungwe, Gishwati-Mukura ndetse n’apariki y’ibirunga.

INYITO Y’AKAZI: Abarinzi ba Pariki

UBAKURIYE MU KAZI: Umuyobozi ushinzwe Umutekano wa Pariki

IKIGAMIJWE MU KAZI:

Umukozi ushinzwe kurinda Pariki, akuriwe n’Umuyobozi ushinzwe Umutekano wa Pariki, azaba ashinzwe cyane cyane gukora ibijyanye no kurinda umutekano n’ ubusugire bwa Pariki, kimwe n’indi mirimo ashobora gusabwa gukora irimo gukurikirana imibereho y’ibinyabuzima bya Pariki no kugenzura inkongi y’umuriro.

INSHINGANO Z’ UMUKOZI :

  • Gucunga umutekano wa Pariki hakurikijwe gahunda n’amabwiriza byatanzwe
  • Kugenzura no kurwanya ibikorwa bibujijwe muri Pariki
  • Gukurikirana ibimenyetso bigaragaza ibikorwa bibangamira Pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima hifashishijwe ibikoresho nka GPS ndetse nibindi bitandukanye.
  • Gukora imirimo ijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro
  • Gufatanya kenshi n’itsinda rishinzwe kugenzura uruzitiro rwa Pariki (mu Kagera).
  • Gukora imirimo ijyanye no guhangana n’ibibazo biterwa n’inyamanswa mu baturiye Pariki.

UBUMENYI N’UBUSHOBOZI BIKENEWE:

Abifuza akazi bagomba kuba barize nibura imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye cyangwa imyuga (TVET), kandi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25. Abari n’Abategarugori bujuje ibisabwa barashishikarizwa gusaba.

Ubushobozi bukenewe:

  • Kuba afite imbaraga kandi akomeye
  • Kuba ashobora gukorera mu ishyamba no mu gasozi
  • Kuba arangwa n’ikinyabupfura no kubaha
  • Kuba ashobora gukora akazi gasaba imbaraga no kwihangana, haba ku manywa cyangwa nijoro
  • Kugira imico myiza no kubanira neza abandi
  • Kumenya gusesengura ibibazo no kubishakira umuti
  • Kuba ashobora gutanga amakuru neza no gukora raporo
  • Kuba agaragaza ubushobozi bwo gukora neza afatanyije n’abandi mu matsinda
  • Kuba abasha gukorera kure cyangwa ahantu hitaruye cyane
  • Kuba ashobora gukora akazi kenshi kihutirwa, ndetse na nyuma y’amasaha asanzwe y’akazi igihe bibaye ngombwa
  • Kuba atarakatiwe burundu igihani cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6).

Ibindi byatanga amahirwe (kubigira byaba ari akarusho):

  • Kuba azi kandi amenyereye gukoresha igikoresho cya GPS
  • Kuba yarahuguriwe gukorera mu ishyamba no kwirwanaho
  • Kuba yarahuguriwe Ubutabazi bw’ibanze
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ipikipiki
  • Kuba yarigeze akorana n’urwego rucunga umutekano

Ubumenyi mu ndimi:

Kuba ashobora gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda na rumwe mu zindi ndimi zemewe zikoreshwa mu Rwanda, nk’Icyongereza cyangwa Igifaransa.

UBURYO BWO GUSABA AKAZI:

Abakandida babyifuza kandi bujuje ibisabwa : Ibaruwa isaba akazi ; Fotokopi y’impamyabushobozi cyangwa seritifika y’amashuri yize biriho umukono wa Noteri ; Umwirondoro ; Fotokopi y’Irangamuntu cyangwa Pasiporo ; Icyemezo cy’Ubuzima bwiza gitangwa na muganga n’i cyemezo cyo kuba atarigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu barasabwa kohereza dosiye zabo bakoresheje uburyo bwa mudasobwa, babyohereza kuri E-mail: recruitment.rangers@rdb.rw bahaye kopi amc.recruit@africanparks.org .

Icyitonderwa: Ibyoherezwa byose ku buryo bwa mudasobwa bigomba kuba biri mu buryo bwa PDF, JPEG cyangwa TIF.

Turabamenyesha kandi ko abakandida bujuje ibisabwa, bakanagira ubumenyi bukenewe ari bo bazahamagarirwa gukora ikizamini.

Italiki ntarengwa yo kwakira dosiye zisaba akazi ni kuwa kane tariki 24 Gashyantare 2022, Saa Kumi n’imwe z’umugoroba.

Bikorewe i Kigali, kuwa 10 Gashyantare 2022

Joseph Cedrick NSENGIYUMVA

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari










 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here