ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMAVURIRO ACIRIRITSE (HEALTH POST)
UBUYOBOZI BW’AKARERE KA RUHANGO BURAMENYESHA ABAFOROMO N’ABAFOROMOKAZI BO MU RWEGO RWA A2/A1 NA “CLINICAL OFFICERS A0″ BABISHAKA KANDI BABIFITIYE UBUSHOBOZI KO HARI AMAVURIRO ACIRIRITSE (HEALTH POSTS) BUSHAKA GUHA ABIKORERA BINYUZE MURI GAHUNDA YA “PUBLIC PRIVATE COMMUN|TY PARTNERSHIP” (PPCP).
ABASHAKA GUPIGANIRA IMWE MURI izi ”HEALTH POSTS” BAZANDIKIRA IBARUWA UBUYOBOZI BW’AKARERE BAGARAGAZA “HEALTH POST” BASHAKA GUPIGANIRWA N’AHO IHEREREYE; IYO BARUWA IHEREKEJWE N’IBINDI BYANGOMBWA BIKAZAGEZWA MU BUNYAMABANGA RUSANGE BW’AKARERE GUHERA KUWA 04/01/2022 KUGERA KUWA 19/01/2022 SAA KUMI N‘IMWE Z’UMUGOROBA (17H00).
IBYO BYANGOMBWA NI IBI BIKURIKIRA:
- FOTOKOPI Y’INDANGAMUNTU;
- IMPAMYABUMENYI YO KU RWEGO RWA A2/AI/A0 MU MWUGA W’UBUFOROMO CYANGWA CLINICAL OFFICERS;
- ICYEMEZO CYO GUKORA UMWUGA W’UBUFOROMO (LICENSE) GITANGWA N’URUGAGA RW’ABAFOROMO N’ABABYAZA MU RWANDA;
- ICYANGOMBWA KIGARAGAZA KO YAKOZE NIBURA IMYAKA ITATU (3) MU MAVURIRO YA LETA;
- ICYANGOMBWA KIGARAGAZA KO AFITE IMYAKA IBIRI (2) Y’UBURAMBE AKORA MU MAVURIRO YIGENGA;
- KUGARAGAZA ICYEMEZO CY’UMUKORESHA WA NYUMA (ATTESTATION DE SERVICE RENDU);
- KUBA YITEGUYE GUSHYIRA IBIKORESHO BISABWA MURI “HEALTH POST” AZATSINDIRA;
- “BUSINESS PLAN” IR] KUMWE NA “HISTORIQUE BANQUAIRE” Y’UKWEZI KWA ? / 202 .
URUTONDE RW’AMAVURIRO ACIRIRITSE APIGANIRWA RURI KU MUGEREKA W’IRI TANGAZO.
Kanda hano usome itangazo ry’umwimerere