Dore bimwe mubyagufasha kongera kugira amenyo yera nk’uko ubyifuza (Soma wiyumvire uburyo gakondo wakoresha ukagira amenyo meza)

0
4072
Young smiling woman, white background, copyspace

Ese wari uzi ko kumwenyura bishobora kongera ubudahangarwa bw’umwuka wawe uhumeka? Ntabwo aribyo gusa, kuko bishobora no kugabanya imihangayiko n’umuvuduko w’amaraso. Nubwo bimeze bityo ariko, abantu benshi bahitamo kutamwenyura.

Impamvu imwe ishobora kubitera nuko amenyo ya benshi yamaze kwangirika muburyo butandukanye, Amakuru meza amarebe tukuzaniye nuko ushobora kongera kugira amenyo meza wishimira.

Niki gitera kugira amenyo asa nabi?

Ibintu byinshi bishobora gutera iki kibazo nk’ikawa cg Icyayi gusa ushobora kubyirinda unywa nibura ikirahuri cy’amazi nyuma yo kunywa ibyavuzwe ruguru.

Inama z’uburyo bwo gusubirana amenyo asa neza:

Hariho uburyo butandukanye bwo kunoza isura y’amenyo yawe.

1. Witondere ibinyobwa biyanduza nka vino itukura, Ikawa, Icyayi,….

2. Kureka itabi burundu

3. Witoze gukorera isuku amenyo yawe mu masaha y’umunsi amwe. (Nibura 2 ku munsi)

4. Koresha Amakara mugihe woza amenyo yawe nibura 1 mu cyumweru.

5. Itoze kurya ibiryo karemano nka
pome, karoti, na seleri, n’ibindi byinshi bifasha amenyo gucya.

6. Koza Ururimi rwawe mugihe urimo gusukura amenyo yawe, bizakurinda n’impumuro itari nziza mukanwa kawe.

7. Gabanya Isukari mubyo kurya cyangwa ibyo kunywa ukoresha.

Si ibi gusa byagufasha kweza amenyo yawe hari n’ibindi byinshi, egera muganga w’amenyo ukwegereye maze akuganirize ku menyo mu buryo bwimbitse.





LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here