Nigute wakwikuramo umukunzi wawe mwatandukanye? Ibintu 5 ukwiriye gukora byihutirwa

0
6288

Gushwana n`umukunzi wawe ni kimwe mubintu bikunda gukomeretsa umutima w`abakundana ndetse kikaba kimwe mubihe bigoye kubamo.

Kubwiyo mpamvu, amarebe.com yaguteguriye ibintu 5 ugomba gukora vuba kugirango wikuremo umukunzi mwatandukanye agukomerekeje.




1. Gereranya ibyiza n`ibibi

Gerageza kubara ibyiza n`ibibi byaranze urukundo rwanyu. Nureba neza urasanga mwaragize ibihe byiza gusa mukimenyana ahubwo ibibi bikaba byaragiye byiyongera uko iminsi ihita. Ibi bizagufasha kumvako wafashe icyemezo gikwiriye cyo gutandukana n`uwo mukunzi wawe.

2. Ibuka ko ari wowe wambere wokwiyitaho.

Nubwo gutandukana n`umukunzi bitera igikomere bikanaba inzitizi mugutera imbere, ibukako ufite inshingano ikomeye yo kwiyitaho no kwimenya. Ibukako gukomeza kurira no kubabazwa n`uwo mwatandukanye ntacyo byakumarira kuko ntaruhare agifite mubuzima bwawe. Iyongeremo imbaraga ukomeze inzira yo kubaho aho gushaka kugarura ibihe byahise kandi bidashoboka!

3. Wikora ikosa ryo gusubirana n`uwahoze ari umukunzi wawe akaguta.

Nubwo hari ababikora bakaba basubirana n`abahoze ari abakunzi babo nyuma y`igihe kirekire, sibyiza gusubirana n`uwagusize murukundo kuko yagiye yabitekerejeho kandi icyamujyanye gishobora kuzongera kikamujyana akagukomeretsa bwa kenshi! Ntiwamuhindura!




4. Siba burundu ibyakwibutsa uwahoze ari umukunzi wawe

Siba bwangu ibishobora kukwibutsa uwagusize murukundo birimo impano yaguhaye, ibiganiro by`uburyo bwose, amafoto, n`ibindi byose byatuma umutekereza kuburyo bworoshye. Ibi bizafasha ubwonko bwawe kurema indi mitekerereze mishyashya no gutegura ejo hawe hazaza

5. Itoze kwiha imbabazi.

Birashoboka ko 80% wakwikuramo uwo mwahoze mukundana nyamara 20% ukajya wisanga wamutekereje cyangwa se wanamurose. Ibi ni ibisanzwe ahubwo gerageza wige kwibabarira no kuticira urubanza.

Tubifurije urukundo ruzira gutandukana




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here