Ingaruka 3 z`ukwezi kubuzima bw`ikiremwamuntu

0
1162

Ukwezi ni kimwe mubintu bitahwemye kuvuhisha amagambo menshi abantu batandukanye ndetse kukanakorwaho ubushakashatsi butari bukeya kuva mumyaka myinshi ishize hagamijwe kureba ingendo gukora, imiterere yako, kureba niba kwaturwaho n’ibindi.




Hari abataratinyaga nokugushyira mumyizerere yabo ndetse bakavugako gufite uruhare runini mubuzima bwabo buri imbere.                            Ubushakashatsi butandukanye nabwo buvugako ukwezi gufite ingaruka zitandukanye kubuzima bw’ikiremwa muntu, aho twabateguriye 3 murizo.

1. Ukwezi n’imihango y’abagore n’abakobwa.

Abantu bamwe iyi mihango bayita ukwezi kw’umugore bashingiye ko ishobora kuba ifitanye isano yahafi n’imboneko ndetse n’imihindagurikire y’urumuri rw’ukwezi doreko ukwezi gukoresha iminsi 27 amasaha 7 n’iminota 43 mukuzenguruka izuba arinabyo bihura n’ukwezi kw’umugore gufite hafi iminsi 28 nubwo ishobora guhinduka nkuko twabibonye munkuru zabanje.                                      Abashakashatsi rero bakaba bemezako imihindagurikire y’urumuri rw’ukwezi rufite ingaruka kumihindagurikire y’imisemburo itandukanye mumuntu.

2. Ukwezi n’ibitotsi by’umuntu

Nkuko byatangajwe n’abashakashatsi banyuranye bikanasohoka mukinyamakuru cyitwa Sleep Medicine cyo mumwaka wa 2014, umuntu atinda kubona ibitotsi yanabibona agasinzira byoroheje (sommeil reger) ndetse akanakanguka vuba ugereranije igihe ukwezi kuba kubonesha cyane n’igihe cy’umwijima.




3.Ukwezi kugira ingaruka kumyitwarire y’umuntu ndetse n’ubuzima bwo mumutwe.

Nubwo nta bimenyetso bifatika biratangwa n’ubushakashatsi ubwo aribwo  bwose, mumwaka wa 2009 abashakashatsi bamwe bemejeko mugihe ukwezi kwagaragaye kose, imyitwarire y’abantu bamwe nabamwe ihinduka kuburyo usanga biyenza ndetse banafite umunabi kurusha igihe ukwezi kutaraboneka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here