Abalimu bashyizwe igorora;nibo bonyine bemerewe gusaba akazi ko kuba Umukarani w’ Ibarura Rusange ry’ Abaturage n’ Imiturire (2022 RPHC)

0
3334

Nkuko cyabitangaje mu itangazo ryacyo ryo gutanga akazi riboneka kurubuga rwacyo,Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu rwanda cyatangaje ko gifatanyije n’ Uturere n’ Imirenge yose y’ Igihugu, gishaka guha Abarimu bo mu mashuri abanza akazi k’ igihe gito ko gukora Ibatura Rusange ry’ Abaturage n’ Imiturire mu Rwanda rizaba muri Kanama 2022.

Iki kigo tikaba cyatangajeko buby`ibanze bizagenderwa mugutanga akazi harimo kuba uri umwalimu kandi wo mumashuri abanza.

Dore ibizagenderwaho byagaragajwe mukuzatanga aka kazi:

  1. Kuba ari Umunyarwanda;
  2. Kuba ari umwarimu wigisha mu mashuri abanza;
  3. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myitwarire;
  4. Kuba azi gukoresha smart phone;
  5. Kuba afite ubuzima buzira umuze;
  6. Kuba yiteguye gukora Ibarura Rusange mu mudugudu atuyemo cyangwa undi mudugudu umwegereye.
  7. Kuba nta yindi mirimo azakora guhera tariki ya 19 Nyakanga 2022 kugeza tariki ya 05 Nzeri 2022.

Nkuko bigaragara muri iryo tangazo kandi, gusaba akazi bizakorwa hakoreshejwe ikoranabunga huzuzwa ibisabwa muri Form yabugenewe kandi  usaba akazi akaba yanyura kuri recruitment.statistics.gov.rw; hanyuma akuzuza amakuru akenewe.

Kohereza amakuru yujujwe bizakorwa guhera tariki ya 3 kugera tariki ya 16 Ukuboza 2021; byumvikane ko itariki ntarengwa ari 16/12/2021, saa sita z’ ijoro.

Kanda hano usome itangazo ry`umwimerere

Kanda hano urebe uburyo bwo gusaba aka kazi










 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here