akunzi bacu, nyuma yokubonako muri ibibihe by’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuli mubyiciro binyuranye by’amashuli ( Umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5 w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro) ; hari benshi bitorohera kuyareba, amarebe.com yifashishije urubuga rwa NESA yabegeranirije inzira zose wacamo ukirebera cyangwa ukarebera uwawe amanota .
Uburyo bwa mbere: Online (ukoresheje internet)
- Fungura internet yawe (Internet Browser nka Google Chrome,Mozilla,….)
- Kanda hano winjiri kurubuga rwa NESA
- Kanda ahanditse National Examination Result
- Hitamo icyiciro ushakira amanota
- Reba ahanditse registration number winjizemo numero/ code yawe/y’umunyeshuli
- Kanda enter kuri telephone/computer yawe cyangwa ukande kukamenyetso ka loupe kari iruhande rw’aho wanditse code yawe.
N.B: Igihe amanota amaze kuza, ushobora kuyabika ahandi ukazajya uyarebaho igihe cyose ubyifuje.
Uburyo bwa 2: Gukoresha ubutumwa bugufi (SMS)
- Jya ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone yawe
- Andikamo icyiciro ushakira amanota ( Urugero S6 ), kurikizaho numero/code yawe wohereze kuri 4891