Imyanya myinshi y`akazi mu Ubushinzacyaha bukuru: Deadline:Kuwa Kabiri Tariki Ya 02/11/2021 Saa Kumi N’imwe Za Nimugoroba

0
2333

UBUSHINJACYAHA BUKURU BURAMENYESHA ABANYARWANDA BOSE BABYIFUZA
KANDI BUJUJE IBYANGOMBWA BISABWA KO BUSHAKA GUTANGA AKAZI KU
MYANYA Y’ UMUSHINJACYAHA KU RWEGO RWISUMBUYE NO KU RWEGO RW’IBANZE
NDETSE NO KU MYANYA Y’ UMUFASHA W’ UBUSHINJACYAHA KU RWEGO
RWISUMBUYE NO KU RWEGO RW’IBANZE.

UBUSHINJACYAHA BUKURU BUSHINGIYE KU NGINGO YA 2, 3, 6, 10 NIYA 33 ITEGEKO
N°44BIS/2011 RYO KU WA 26/11/2011 RIGENA SITATI Y’ABASHINJACYAHA N’ABANDI
BAKOZI BO MU BUSHINJACYAHA BUKURU NK’UKO RYAVUGURUWE KANDI
RYUJUJWE KUGEZA UBU, BURAMENYESHA ABIFUZA GUPIGANIRA IYO MYANYA KO
BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:

1. KUBA ARI UMUNYARWANDA;
2. KUBA AFITE NIBURA IMYAKA MAKUMYABIRI N’ UMWE (21) Y’ AMAVUKO;
3. KUBA BAFITE IMPAMYABUMENYI MU BY’AMATEGEKO ‘’BACHELOR’S DEGREE
IN LAW’’;
4. KUBA ARI INYANGAMUGAYO;
5. KUBA ATARAHAMWE N’ ICYAHA CY’ IVANGURA N’ AMACAKUBIRI;
6. KUBA ATARAHAMWE N’ ICYAHA CYA JENOSIDE;
7. KUBA ATARAHAMWE N’ ICYAHA CY’ INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE;
8. KUBA ATARAHAMWE N’ ICYAHA CYA RUSWA N’ ICY’ INYEREZA RY’
UMUTUNGO RUSANGE;
9. KUBA ATARIGEZE YIRUKANWA MU MIRIMO YAKOZE BITEWE N’ UKO
YAKORESHEJE UBURIGANYA, YATAYE UMURIMO CYANGWA SE YANZE
KUWUGARUKAHO YARI YARASEZEREWE BY’ IGIHE GITO CYANGWA SE
ATARAWUGARUTSEHO IGIHE YARI ABISABWE;
10. KUBA ATARAMBUWE N’ INKIKO UBURENGANZIRA MBONEZAMUBANO N’
UBWA POLITIKI;
11. KUBA ATARAKATIWE BURUNDU IGIHANO CY’ IGIFUNGO KIRENZE CYANGWA
KINGANA N’ AMEZI ATANDATU (6)
12. KUBA AFITE ICYEMEZO CY’UKO YATSINZE INYIGISHO MU ISHURI RYEMEWE
NA LETA RYIGISHA UMWUGA MU BY’AMATEGEKO

IBISABWA BYIHARIYE:

1. KUBA BAFITE UBURAMBE MU KAZI NIBURA BW’IMYAKA ITATU (3) MU
BY’AMATEGEKO KU BAPIGANIRA UMWANYA W’UMUSHINJACYAHA WO
KU RWEGO RWISUMBUYE (INTERMEDIATE LEVEL)
2. KUBA BAFITE UBURAMBE MU KAZI NIBURA BW’UMWAKA UMWE (1) MU
BY’AMATEGEKO KU BAPIGANIRA UMWANYA W’UMUFASHA W’
UBUSHINJACYAHA WO KU RWEGO RWISUMBUYE (INTERMEDIATE LEVEL)
3. KUBA ARI INDAKEMWA MU MICO NO MU MYIFATIRE.

DOSIYE Z’ABAKANDIDA KURI IYO MYANYA ZIGOMBA KUBA ZIGIZWE N’IBI
BIKURIKIRA:

1. IBARUWA YANDIKIWE PEREZIDA W’ INAMA NKURU Y’ UBUSHINJACYAHA KU
BASABA AKAZI K’ UBUSHINJACYAHA N’ IYANDIKIWE UMUSHINJACYAHA
MUKURU KU BASABA AKAZI K’ UMUFASHA W’UBUSHINJACYAHA;
1. UMWIRONDORO W’ USABA AKAZI;
2. KOPI Y’IMPAMYABUMENYI;
3. KOPI Y’INDANGAMUNTU;
4. ICYEMEZO CY’UBURAMBE MU KAZI NIBURA BW’IMYAKA ITATU (3) MU
BY’AMATEGEKO KU BAPIGANIRA UMWANYA W’UMUSHINJACYAHA WO KU
RWEGO RWISUMBUYE (INTERMEDIATE LEVEL);
5. ICYEMEZO CY’UBURAMBE MU KAZI NIBURA BW’UMWAKA UMWE (1) MU
BY’AMATEGEKO KU BAPIGANIRA UMWANYA W’UMUFASHA W’
UBUSHINJACYAHA WO KU RWEGO RWISUMBUYE (INTERMEDIATE LEVEL);
BURI DOSIYE YUZUYE IZOHEREZWA KURI EMAIL IKURIKIRA BITARENZE KUWA KABIRI
TARIKI YA 02/11/2021 SAA KUMI N’IMWE ZA NIMUGOROBA.

1) nppa.recruitment@nppa.gov.rw

Bikorewe i Kigali none kuwa 21/10/2021
HAVUGIYAREMYE Aimable
Umushinjacyaha Mukuru




KANDA HANO USOME IRI TANGAZO KURUBUGA RWA NPPA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here