Iga guhaha nk’umusirimu.Menya uko wahitamo wotameloni (water melon) imeze neza!

0
1992

Bakunzi bacu, nyuma y’iminsi mike tubabwiye byinshi kurubuto rwitwa Wotameloni rufite inkomoko muri Afurika y’iburengwrazuba, tunejejwe nokubagezaho inama zabafasha huhitamo urubuto mwifuza.




Nubwo umucuruzi ashobora kugufasha guhitamo, ariko ibuka yuko zose ariwe waziranguye kandi ariwowe atezemo inyungu.

Irebere rero uko wahitamo wotameloni yashimisha umuryango wawe igihe ugiye mu isoko guhaha:

1. Niba ushaka guhitamo wifashishije ibara rya wotameloni, witanga amafaranga yawe nubona ifite ibara rirabagirana/ryerurutse/ripika cyane kuko bigaragazako bayisaruye iteze.

2.Nujya kugura wotameloni, uzibande kuyo ubona ifite utudomo tw’umuhondo kumubiri wayo kuko bigaragaza ko yeze neza, mugihe utudomo twera tugaragazako itari yera neza.

3.Irinde kugura wotameloni  ifite ibisharu/ibikomere cyangwase ifite ubumene ubwo aribwo bwose kuko iba yaratakaje umwimerere wayo.

4.Wiha agaciro kuba inkondo ya wotameloni yumye cyane ngo wibwireko Ari ikimenyetso cyuko yeze neza.Ushobora gusanga ahubwo imaze igihe kini isaruwe.




5. Genzura neza ijwi ryumvikana iyo ukomanze kuri wotameloni. Ibuka ko Iyo yeze neza ugakomangaho bivuga nkaho ntakintu kirimo imbere!

6. Niba wumva  wotameloni ntaburemere buhagije ifite ugereranije nuko ingana, reka gupfusha ubusa amafaranga yawe kuko iba itameze neza.

Tubifurije ubuzima buzira umuze mukoresha wotameloni.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here