Dore umutoma umusore yakwifashisha ashaka kugusha neza umukobwa yihebeye

0
5004

Umutesi utetana ituze
Ntugatinye naragutoye
Nagutuje ahataba itiku
Mu mutima utemba ituze
Cyo hature uhatembere !

Ntugashavure naragushimye
Nshaka shenge kugutetesha
Iby’agashiha tukabinesha
Sinanashobora kwihishira
Njye sinabasha kukwitesha !

Kugukunda ntibintonda
Nitondera ibyo udakunda
Ibyaguhanda nkabikurinda
Iby’agahinda nkanabihinda
Ngo ukunde disi ko ngukunda

Humura Uhoraho yaraduhuje
Ntazahwema no kuduhanura
Ngo duhige disi icyaduhuza
No kubahana bihore ahacu
Nanaguhate uduhozo uhage

 









LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here