Inzira wanyuramo ugahitamo cyangwa ugahindura akarere uzakoreramo ikizamini kumyanya ya REB cyangwa uturere 3 wifuza kuzakoreramo akazi muburezi

0
9860

Mugihe abatari bakeya bitegura gukora ibizamini kumyanya itandukanye  iheruka gushyirwa ku isoko n’ikigo cyita kuburezi mu Rwanda REB, birashoboka ko wakenera guhitamo cyangwa guhindura  akarere wifuza kuzakoreramo ikizamini ndetse nokuba wahitamo uturere dutatu (3) wifuza kuzajya gukoreramo akazi igihe wazaba uhawe umwanya.

Inzira zikurikira zagufasha:

1. Intambwe yambere

Kanda hano maze ujye  kurubuga rwa MIFOTRA 

2. Injira muri account yawe  ukoresheje username/ e-mail na password wakoresheje igihe wasabaga akazi.

3. Intambwe ya 3

Jya kuri profile (ibumoso), urahita ubona  umwanya wagenewe abantu basabye akazi muri REB.

4. Intambwe ya 4

Hitamo akarere wifuza kuzakoreramo ikizamini.

5. Intambwe ya 5

Hitamo  uturere dutatu (3) wifuza kuzoherezwamo igihe uzaba wahawe akazi.

6. Intambwe ya 6

Emeza niba warize uburezi cyangwa ibindi (Yes/No) maze ukande  wemeze (update)

7.Intambwe ya 7

Suzuma niba amakuru yose wayashyizemo uko ubyifuza maze ukande kuri update.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here