Dore ibintu 5 wakora umubabaro wawe ukagenda nka nyomberi

0
1840

Kenshi mubuzima bwa buri munsi tubamo, agahinda n’umubabaro ntibijya bibura, ndetse kenshi ugasanga biterwa n’abantu bacu bahafi duhorana nabo. Ubu rero ni uburyo 5 wakoresha urwanya ndetse unirinda uwo mubabaro wose:



1. Gutembera/Guhindura ibyo warurimo:

Mugihe ugize umubabaro runaka utewe n`umuntu muri kumwe ako kanya, hunga aho hantu ubabarijwe uhindure gahunda warurimo nibiba ngombwa utemberere ahantu hari abandi bantu. Ibi bizagufasha kuruhuka mumutwe no gutangira ubundi buzima.

2. Kuririmba:

Iyi ngingo nayo n’ingenzi kuko uko uririmba ninako ugenda wisanisha nibyo uririmba. Rero niba uri mumubabaro, gerageza kuririmba indirimbo zikubiyemo amagambo yubaka, nk’iyahimbiwe Imana, iy`urukundo cyangwa n`indi usanzwe ukunda,ibi bizagufasha guhindura imitekerereze no gukomeza ubuzima bwawe buzanzwe.

3. Kurebe amashusho/film:

Kimwe no kundirimbo, kubijyanye na film nabyo bisaba kwitonda cyane kuko ushobora kureba film zitari nziza ahubwo zikakwangiza kurushaho. Ahubwo niba ufite umubabaro cyangwa agahinda, gerageza kureba film uzi neza ko irimo inkuru zagufasha kuruhuka cyangwa kukungura ibindi bitekerezo byubaka bizagufasha gushira wa mubabaro ndetse ube wanahungukira ibyaguteza imbere.



4. Kurira:

Iyi ngingo ya 4 isa nkaho itangaje cyane nyamara yagaragajwe n’abahanga benshi ko iri mubintu bikomeye mugukiza agahinda runaka waba ufite, cyaneko bakomeza bavugako iyo urira uba urushaho kwakira ibyakubabaje. Gusa bikaba bivugwako ubu buryo bufasha cyane ab’igitsina gore. Nibyiza rero ko utibuza kurira igihe cyose ubabajwe kugeza kuri urwo rwego.

5. Umukunzi:

Iyi ngingo ari nayo ya 5 muzagufasha gushira umubabaro nayo n’ingenzi cyane kuko akenshi usanga iyo urikumwe nuwo ukunda (sheri wawe) uba usa nkaho wageze mw’isi nshya, rero kumuntu ufite intimba cyangwa umubabaro nibyiza kuwuganiriza uwo ukunda bityo ntuzamenya aho wamubabaro wose unyuze.

Tubibutseko izi ngingo atarizo zonyine zagufasha doreko hari n`abitabaza gusenga, siporo n`izindi mukurwanya uyu mubabaro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here