Ijoro ryambere ryo kubana! Inama 8 zigirwa abageni n`abenda kurushinga

0
3497

Ntibitangajeko umuntu wese yakwibaza byinshi kugikorwa runaka agiye gukora bwambere, kikamutera ubwoba ndetse akanibaza uko biri bumugendekere muricyo  cyangwa se nanyuma yacyo.

Ijoro ryambere ryo kubana nk`umugore n`umugabo naryo riri mubintu byibazwaho ibibazo byishi n`abatnu batandukanye akaba ari naho hashobora kuva amakuru atariyo yanatera urujijo abageni cyangwa se abenda kurushinga.

Rwifashishije inyandiko ivuga kubuzima bw`imyororokere yashyizwe hanze n`ikigo gikurikirana iby`indwara n`ubuzima bw`imyorororkere y`abagore cyo mugihugu cy`ubufgaransa, urubuga amarebe.com rwabateguriye ibisubizo kubibazo 8 abageni cyangwa abenda kurushinga baba bibaza ku ijroro ryambera ryo kubana.




Mfite ubwoba ko uwo dushakanye arabona ko ndi cyangwa ntari isugi:
Niba mutarigeze mugira gihe cyo kubiganiraho, nibyiza ko mbere yo gutera akabariro mu ijoro ryambere, mubanza gubiganiraho kugirango buri wese murimwe ataza gutakaza umwanya abitekerezaho ukundi
Mfite ubwoba ko nshobora kuva amaraso mugihe cy`imibonano mpuzabitsina:
Mugihe cy`imibonano mpuzabitsina yambere, umukobwa ashobora kuva amaraso bitewe no guturika kw`agahu (Hymen) kaba gafunze imyanya ndangagitsina y`abakobwa bamwe na bamwe ngo kabuze za bagiteri kwinjira muri iyo myanya. Ibyo rero ntibikwiriye guhangayikisha umugeni ukiri isugi kuko bitamubabaza.
Mfite ubwoba ko nshobora kuza kubabara mugihe cyo gutera akabariro:
Guhura bwambere n`uwo mushakanye ntibikwiriye gutera ubwoba abageni kuko icyangombwa ni ukubanza gutegurana ndetse, mukibukako iki gikorwa mugiye gukora ari inshingano ikomeye muba mugomba kuzuza, ibyo bigatuma icyo gikorwa cyambere kigenda neza, cyaneko kubabara bishobora no guturuka kubwoba umukobwa aba afite.
Mfite impungenge ko nshobora kuza kubura ubushake bwo gutera akabariro:

Niba uri umugeni w`umuhungu ukaba ufite izimpungenge, saba umufasha wawe kudahita mukora igikorwa nyirizina ahubwo mubanze  mukore ibindi bikorwa byazamura ubushake birimo nka masaje, gukorakoranaho, gusomana….indi ntambwe ize guterwa hanyuma.




Mfite impungenge ko nshobora kutaza kwishimira igikorwa cy`abashakanye:
Nibyiza ko abageni bamenyako akenshi imibonano mpuzabitsina yambere idatanga ibyishimo byanyuma (Kurangiza), ahanini bitewe n`ubwoba ndetse n`akamenyero gake kwa bombi. Bakwiriye rero kunyurwa nuko biri bubagendekere ahubwo bakizerako bizagenda birushaho kuba byiza.
Mfite isoni z`ibyo inshuti zanjye ziraba zintekerezaho:
Aha icyo twakwibutsa abageni nuko urugo baba bagiye kurutangira ari babili bonyine. Nibyizako badatekereza kunshuti, abavandimwe cyangwa se n`ubuzima bashobora kuba barabanyemo n`abandi mbere yuko bashinga urwabo, ahubwo bagashyira umutima kumuhamagaro baba binjiyemo.
Mfite ubwoba ko naza kurangiza vuba
Iki kibazo nacyo kijya kibazwa n`abasore bagiye kurarana bwambere n`abagore babo, nyamara nacyo ntigikwiriye kubahangayikisha kuberako nkuko twabitangiriyeho, abageni bakwiriye kubanza kuganira bakemeranya kwihanganirana ndetse bakanavumburira hamwe ibyo batari bazi. Niba rero igikorwa kimwe kitagenze uko babyifuza ningombwa kukishimira ahubwo bakagerageza indi nshuro.
Mfite ubwoba ko nshobora guhita nzinukwa imibonano mpuzabitsina

Nkuko bijya bibaho nomubindi bikorwa tugiye kugerageza bwambere, ntibijya bibura kwibaza ikirakurikiraho ariko nibyiza kutishyiramo ko muratsindwa n`igikorwa mutarakora. Mwibukeko kuryoherwa biza urimo kurya! Nibyiza rero komudasubiramo ikitababereye cyiza ahubwo mukibanda kenshi kubyabashimishije kunshuro iheruka.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here