Dore Impamvu abakundaniye ku ishuri akenshi urukundo rwabo rutaramba

0
1006

Abanyeshuri bakundaniye ku ishuri bigana mu ishuri cyangwa biga mu kigo kimwe, haba mu mashuri yisumbuye abanza na kaminuza barandukana cyane ariko akenshi urwo rukundo rurangirana kurangiza ikizami cya Leta ntabwo rukunze gukomeza ngo bashyingiranwe.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho impamvu eshatu zituma abakundaniye ku ishuri urukundo rwabo akenshi rurangirira ku ishuri.

Niba wowe urimo gusoma iyi nkuru hashize nibura imyaka 2 urangikwije kwiga, subiza amaso inyuma ureba ba banyeshuri mwiganye bakundana cyane ku ishuri urasanga kubona uyu munsi bagikundana ari hafi ya ntabyo.

1.Kuburana

Impamvu ya mbere ituma umuhungu n’ umukobwa bakundana cyane ku ishuri, ntibabihishe, bakaba bari kumwe mu ishuri, mu isomero no muri resitora ku buryo abarimu n’ abandi banyeshuri babimenya ko abo bantu bakundana ariko ibyabo bikazarangira ni ubuzima bw’ ishuri ni ‘ukuburana umwe akajya kure y’ undi’.

Iyo ubuzima bw’ ishuri burangiye umuhungu akajya iwabo n’ umukobwa iwabo hari ubwo haba harimo intera ndende ntibazongere guhura bigatuma iby’ urukundo rwabo birangirana no kurangiza ikizami cya Leta.

2.Gushaka akazi

Ku ishuri umuhungu n’ umukobwa baba babayeho nk’ abatesi kuko buri umwe aba atunzwe n’ ababyeyi be. Iyo ageze hanze agasanga ariwe ugomba gutangira kwitunga no gushaka uko azibeshaho hari ubwo ubuzima bw’ umunezero n’ umuteto w’ urukundo ahita abishyira hasi agashyira imbaraga mu gushaka akazi, bigatuma urukundo yakundaniye na mugenzi we ku ntebe y’ ishuri rurangirira ku ishuri.

Bibaho ko buri umwe atwara nomero ya telefone ya mugenzi we bakazakomeza guhamagarana, ariko uko iminsi igenda ishira uko guhamagarana nako kugenda gucika intege kuko baba badafite icyizere ko bazongera guhura. Wawundi wagiye gushaka akazi iyo agize amahirwe akakabona yisanga ari gukorana n’ abandi uko agenda amenyana nabo hakavuka urukundo rushya rukamwibagiza uwo bakundaniye ku ishuri.

3. Gusambana

Rimwe na rimwe umuhungu n’ umukobwa bakundanira ku ishuri hari igihe babikora bigana bagenzi babo bakundana, kuko babateye ishyari ryo gusomana no gusambana. Iyo abanyeshuri bafashe umwanzuro wo gukundana bitewe n’ uko umuhungu ashyize imbere kwishimisha n’ umukobwa akaba aricyo agamije, iyo ubuzima bw’ ishuri burangiye burangirana na rwa rukundo nubwo abaruboneraga ku ruhande baba barabona ari urukundo ruhamye.

Biragoye ko wabuza abanyeshuri gukundanira mu buzima bw’ ishuri kuko iyo babonana kenshi buri umwe yisanga yakunze imico ya mugenzi agatangira kumwiyumvamo. Icyo abanyeshuri bakwiye gukora ni ukwirinda gukoreshwa n’ urukundo ikintu cyose cyabangiriza ejo hazaza.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here