1.Sales, marketing & Customer Service
ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA MU KWAMAMAZA, KWAKIRA ABAKILIYA NO GUCURUZA (SALES, MARKETING & CUSTOMER SERVICE)
Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;
Burashaka guha akazi k’igihe gito umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa yo gucuruza, kwamamaza no kwakira abakiliya (sales, marketing & customer service) k’urubyiruko 81 bo mu turere twa Gicumbi na Kayonza, bize imyuga y’ubudozi no gusudira, bakaba baranatangiye kwikorera.
1. IBYO UZAHUGURA AZAKORA
SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa mu gucuruza, kwamamaza no kwakira abakiliya (sales, marketing & customer service) azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:
- Gutanga amahugurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda k’urubyiruko 40 rwo mu karere ka Gicumbi na 41 rwo mu karere ka Kayonza, mu gihe cy’ibyumweru bitatu;
- Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cy’amahugurwa cyagenwe;
- Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko.
2. IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE
- Kugaragaza impamyabumenyi/impamyabushobozi y’uko yize cyangwa yahuguwe ibijyanye no kwamamaza, gucuruza no kwakira abakiliya ( sales, marketing & customer service) cyangwa ibisa nabyo;
- Kugaragaza icyemezo cy’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha cyangwa guhugura kwihangira imirimo, nibura habiri (2) hatandukanye;
- Kuba yarigeze gukorana na SOS byaba ari akarusho;
- Kuzuza urupapuro rukurikira:
Amazina y’uhugura |
Aho akorera (Akarere/Umurenge) |
Ingingo ngari z’amahugurwa |
Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’ibyumweru 3 mu turere twombi |
Umubare w’iminsi y’amahugurwa |
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
Icyitonderwa: Aho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.
Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira: sos.recruitment@sos-rwanda.org, bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).
Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.
Jean Bosco KWIZERA
Umuyobozi Mukuru
SOS Children’s Villages Rwanda
2.Entrepreneurhip
ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA MU KWIHANGIRA IMIRIMO
Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;
Burashaka guha akazi k’igihe gito umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa yo kwihangira umurimo k’urubyiruko 81 bo mu turere twa Gicumbi na Kayonza, bize imyuga y’ubudozi no gusudira, bakaba baranatangiye kwikorera.
1. IBYO UZAHUGURA AZAKORA
SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye no gutanga amahugurwa mu kwihangira imirimo azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:
- Gutanga amahugurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda k’urubyiruko 40 rwo mu Karere ka Gicumbi na 41 rwo mu Karere ka Kayonza, mu gihe cy’ibyumweru bibiri muri buri karere;
- Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cyagenwe cy’amahugurwa;
- Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko.
2. IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE
- Kugaragaza impamyabumenyi/impamyabushobozi y’uko yize cyangwa yahuguwe ibijyanye no kwihangira umurimo;
- Kugaragaza ubunararibonye bw’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha cyangwa guhugura kwihangira imirimo, nibura habiri (2) hatandukanye;
- Gushyiraho abantu nibura batatu (3) bakuzi mu kazi ko gutanga amahugurwa yo kwihangira imirimo;
- Kuba yarigeze gukorana na SOS byaba ari akarusho;
- Kuzuza urupapuro rukurikira:
Amazina y’uhugura |
Aho akorera (Akarere/Umurenge) |
Ingingo ngari z’amahugurwa |
Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’ibyumweru 2 mu turere twombi |
Umubare w’minsi y’amahugurwa |
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
Icyitonderwa: Aho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.
Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira: sos.recruitment@sos-rwanda.org, bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).
Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.
Jean Bosco KWIZERA
Umuyobozi Mukuru
SOS Children’s Villages Rwanda
3.Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Kayonza
ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RW’ABADOZI RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA
Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;
Burashaka umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi, ushobora gutanga amahugurwa y’ubudozi bugezweho burimo modeli nshya no gukoresha imashini isirifira k’urubyiruko 20 rufashwa n’umushinga w’imyuga wa BiWe rwarangije amahugurwa y’ubudozi y’igihe gito. Ibi bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri, bikorerwe mu Karere ka Kayonza;
1. IBYO UZAHUGURA AZAKORA
SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:
- Guhugura urubyiruko 20 rwize kudoda, akabigisha imashini isirifira na modeli zigezweho rwo mu Gakiriro ka Kayonza;
- Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cyagenwe cy’amahugurwa;
- Gukoresha isuzumabumenyi abahugurwa, rijyanye no gushushanya, gukata, kudoda no gusirifira modeli yabigishije, agaha abanyeshuli amanota;
- Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe n’imitsindire yabo ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko;
- Kugaragaza modeli zitandukanye zadozwe na buri munyeshuli wahuguwe n’imyenda basirifiye.
2. IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE
- Kugaragaza impamyabumenyi y’uko yize umwuga w’ubudozi;
- Kugaragaza icyangombwa cy’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha kudoda cyangwa guhugura abadozi;
- Kuzuza urupapuro rukurikira:
Amazina y’uhugura |
Aho akorera (Akarere/Umurenge) |
Modeli zigezweho zizahugurwaho |
Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’amezi 2 |
Umubare w’iminsi y’amahugurwa |
|
|
|
|
|
|
|
|
|
|
Icyitonderwa: Aho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.
Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira: sos.recruitment@sos-rwanda.org, bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).
Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.
Jean Bosco KWIZERA
Umuyobozi Mukuru
SOS Children’s Villages Rwanda
4.Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu karere ka Gicumbi
ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RW’ABADOZI RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA
Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;
Burashaka umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi, ushobora gutanga amahugurwa y’ubudozi bugezweho burimo modeli nshya no gukoresha imashini isirifira k’urubyiruko 40 rufashwa n’umushinga w’imyuga wa BiWe rwarangije amahugurwa y’ubudozi y’igihe gito. Ibi bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri, bikorerwe mu Karere ka Gicumbi, mu masanteri ya Gisiza na Rukomo.
1. IBYO UZAHUGURA AZAKORA
SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:
- Guhugura urubyiruko 40 rwize kudoda, akabigisha imashini isirifira na modeli zigezweho rwo mu karere ka Gicumbi;