Ibitangaje biba mu isanzure (Mu kirere): Igice cya mbere

0
5053

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, si ubwambere twumvise ijambo isanzure  abenshi bakunze kwita ikirere,ndetse biranashoboka ko waba warahuye naryo kenshi yaba mumashuli cyangwa se no munyandiko zitandukanye.

Ariko se  muby`ukuri isanzure ni iki kandi ibiribamo ni ibiki?

Ubundi tugenekereje, isanzure ni uruhurirane rw`ikirere n`ibikirimo uko ibihe bigenda bisimbura. Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye, ntabwo byoroshye kuba hapimwa ingano y`isanzure icyakora hashobora gusa kumenyekana ubunini bw`ibiribamo nk`imibumbe itandukanye, inyenyeri, imbaraga zitandukanye ziribamo n`ibindi.

Muri iyi nkuru, urubuga amarebe.com rwabegeranirije amakuru atandukanye kuri imwe mumibumbe (nka bimwe biba mu isanzure) arimo nk`ubunini bw`imwe muri yo, uburemere, inkomoko y`amazina yayo n`ibindi:

1. Umubumbe CERES:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Ubundi CERES ni ikibuye gifatwa nk`umubumbe uruta iyindi mucyiciro cy`imibumbe mitoya, kiboneka hagatai y`umubumbe wa Mars n`uwa Jupter. Iki kibuye kikaba gifite umurambararo ugera kuri Km 945 kikanaba kumwanya wa 33 mumibumbe izwi igaragiye izuba.

2. Ukwezi:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Ukwezi nako ni umubumbe uzenguruka isi kukaba ari nako gufatwa nk`icyogajuru rukumbi karemano kandi gihoraho ndetse kukanaza kumwanya wa gatanu mubunini mubyogajuru karemano bigaragiye indi mibumbe. Nkuko tubikesha imbuga zitandukanye, bivugwako ukwezi kwaba kwarabayeho guhera mumyaka Miliyari 4.51 ishize (nukuvuga nyuma gatoya yokubaho kw`isi) guturutse kubisigazwa byo gusekurana gukomeye bivugwako kwabayeho hagati y`isi n`umubumbe wa Mars.

Ukwezi kandi kukaba gufite umurambararo ugera kuri Km 3 500.

3. Umubumbe Callisto:
Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Callisto ni umubumbe ufatwa nk`icyogajuru karemano  kigaragiye umubumbe wa Jupiter, kikaba cyaravumbuwe mumwaka wa 161o n`umuhnga witwa Galiee, ukaba ufite umurambararo ugera kuri Km 4 800.

4. Umubumbe wa Mercure

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Uyummubumbe, niwo mubumbe mutoya kurusha indi yose mumibumbe igaragiye izuba ukaba ufite umurambararo ungana na Km 4 900.

5.Umubumbe Mars:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Uyu mubumbe ufite Km zigera kuri 6 800 z`umurambararo, ukaba uza kumwanya wa kane mumibumbe yitaruye izuba ukaba kandi kumwanya wa kabili mumibumbe iremereye kurusha iyindi.

Ikindi ni uko uyu mubumbe ufite byinshi uhuriyeho n`umubumbe dutuyeho nk`ubutaka, ibirunga ndetse n`umusozi munini witwa Olympus Mons ukaba ubarizwa kuri uyu mubumbe .

6.Umubumbe Venus:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Uyu mubumbe nawo ni umwe mumibumbe irangwaho ubutaka ukaba kumwanya wa kabili mukwitarura izuba ndetse no kumwanya wa gatandatu mukutaremera cyane. Uyu mubumbe ukaba ufite umurambararo ungana na Km 12 000 bikaba binavugwa yuko witiriwe ikigirwamanakazi cya kera cy`abaromani.

7. Umubumbe w`isi:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

 Isi nayo ni umubumbe umwe mumibumbe igaragiye izuba, ikaba kumwanya wa  gatatu mukwitarura izuba ndetse ikaba ariyo mubumbe uremereye kurusha indi mibumbe yose igizwe n`ubutaka. Isi ari nayo mubumbe dutuyeho ikaba ifite umurambararo ugera kuri Km 13 000.8.

8.Umubumbe Kepler:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Uyu mubumbe ni umwe mumibumbe izenguruka undi mubumbe/Inyenyeri  utari izuba, aribyo byitwa exoplanète cyangwa exoplanet mundimi z`amahanga kuko uzenguruka umubumbe witwa Kepler 22.

By`umwihariko, uyu akaba ariwo mubumbe wambere wavumbuwe mugace kisanzure gaherereyemo inyenyeri ntoya hakoreshejwe ibyuma by`ikoranabuhanga rikomeye byitwa Telescope spatiale Kepler cyangwa se Kepler Space Telescope  mundimi z`amahanga. Uyu mubumbe ukaba ufite umurambararo ugera kuri Km 30 000.

9. Umubumbe NEPTUNE:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Uyu ni  umubumbe uri kumwanya wa munani mumibumbe igaragiye izuba akaba ari nawo uheruka iyindi  mukwitarura cyane  izuba ukanagira umurambararo ugera kuri Km 50 000

10. Umubumbe URANUS:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Umubumbe wa Uranus ni umubumbe uza kumwanya wa karindwi mukuba kure y`izuba, ukaba kumwanya wa gatatu mubunini ndetse no kumwanya wa kane muburemere  mumibumbe igaragiye izuba.

Inyandiko zitandukanye zivugako iri zina warikomoye kukigirwamana cy`ikirere mumateka y`abaroma kikaba se wa saturne ndetse na sekuru wa Jupter ndetse ayo mazina nayo akaba yaritiriwe indi mibumbe nkuko ikomeza ivugwa muri iyi nkuru! Uyu mubumbe ukaba ufite umurambararo ungana na Km 51 000.

11. Umubumbe Saturne

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Saturne ni  umubumbe uri kumwanya wa gatandatu mukwitarura isi mumibumbe igaragiye izuba   ukanagira umurambararo ugera kuri Km 120 000.

12. Umubumbe Jupter:

Imwe mumafoto yavanywe kuri murandasi

Umubumbe Jupter niwo mubumbe  munini mumibumbe igaragiye izuba ukaba no kumwanya wa gatanu mukwitarura isi. Uyu mubumbe kandi ukaba ufite umurambararo ugera kuri Km 140 000.

Bakunzi b`urubaga “amarebe.com” tubibutseko isanzure ritagizwe n`iyi mibumbe itangaje gusa ko ahubwo ririmo n`inyenyenyeri zitangaje ndetse n`ibindi bintu biteye amatsiko nk`uko tuzabirebera hamwe munkuru zacu zitaha.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here