Ibiba kumuntu nyuma yuko apfuye

0
2277
Ifoto yerekana uko bashyira umwirondoro ku umurambo muri morgue

Kimwe no kuvuka, gupfa nabyo ni ikintu gikomeye mubigize imibereho yacu. Abantu benshi muri twe usanga ubwoba butwishe ndetse tugasesa urumeza iyo dutekereje ko tuzapfa cyangwa se iyo tubwiwe  ibijyanye n`urupfu!!

Ikibabaje nuko hari umunsi umwe tutazi tuzumva inkuru mbi itubwirako umwe muri twe yatuvuyemo. Azaba ari nyuma yo kugerageza kw`abaganga baduha imiti itandukanye ngo tworoherwe, batwongerera umwuka munzu y`indembe, badushyira kubyuma bireba uko umutima utera ndetse nibindi bikorwa bitandukanye ariko uwo munsi bizaba ibyubusa.

Ubwo bizarangira umutima uhagaze gutera, amaraso arekere aho gutembera, ubwonko burekeraho gukora ndetse no guhumeka bibe birangiriye aho hanyuma baze bahumbike amaso maze umwe muritwe bamutwikirize ishuka yera umubiri wose. Ubwo azaba apfuye!

Ikibazo abasigaye bazaba basigaranye  ni ukwibaza ngo ni iki gikurikiraho nyuma yo gupfa?

Nubwo abantu bamwe baba batifuza kumva ibiba kumuntu igihe amaze kwitaba Imana, ariko hari n`abandi bifuza kubimenya. Kubafashe ayo mahitamo, twabateguriye bimwe mubiba kumuntu nyuma yo kwitaba Imana nkuko tubisanga mubice bikurikira:

Mu isaha yambere umuntu amaze gupfa:

Mu isaha yambere umuntu amaze gupfa umubiri w`umuntu utangira kugaragaza impinduka zitandukanye zirimo :

1. Kureguka kw`imitsi.

Iyo umuntu akimara gupfa, imitsi ye irareguka (primary flaccidity/flaccidité primaire) kuburyo ibice binyuranye by`umubiri  birimo amaso, inzasaya, ingingo zitandukanye nk`inkokora, amavi, intoki, ijosi n`ibindi bita imbaraga bisanganywe. Kubera uko gutakaza imbaraga kw`umubiri, usanga uruhu rw`uwitabye Imana ruhita rukweduka bigatuma amagufa asanzwe adatwikiriwe cyane n`umubiri munini arushaho kugaragara inyuma.

Tubibutseko umutima w`umuntu ushobora gutera inshuro zirenga Miliyari eshatu kumuntu ushoboye kubaho imyaka 80 kandi ukazengurutsa litiro zigera kuri 5.6 z`amaraso mubice byose by`umubiri. Nyuma gato rero y`ihagarara ry`umutima uruhu rw`umuntu witabye Imana rutangira kweruruka cyangwa se rugasa n`ibara rya rose kubantu basanzwe bafite uruhu rwera kuko amaraso aba atangiye gushira mudutsi dutoya tw`uruhu.

Muri ikigihe kandi umubiri utangira gukonja ukava kubushyuhe bwa degere 37  0C usanzwe ugira iyo ari muzima ukagera kuri dogere 25 0C kandi ubwo bushyuhe bugakomeza kumanuka uko amasaha agenda yiyongera.

Mu masaha 2 kugera kuri 12 umuntu amaze gupfa hakurikiraho izindi mpinduka zitandukanye kumubili w`umuntu witabye Imana zirimo izi zikirikira:

Kuberako umutima uba utagitera, ubwo amaraso nayo ntagitembera nkuko twabivuze haruguru, bityo umubiri utangira gukururwa nimbaraga karemano z`isi (gravity force)  kuburyo usanga igice cyo hasi cyatangiye kugira ibara ritukura kubera amaraso aba yamaze kwireka mo.

Uko amasaha akomeza kugenda yiyongera, ninako imitsi igenda irushaho kugagara uhereye ku ijosi, hagakurikiraho igituza, inda, amaboko n`amaguru ndetse no kugeza kuntoki n`amano.

Nyuma y`amasaha 12 umuntu amaze gupfa, imitsi yose yari yamaze kugagara, irongera igatangira kurekura no koroha cyane bitewe n`impinduka zitandukanye ziba zikomeje kubera mumubili imbere. ibi kandi bikaba bishobora kumara umunsi umwe kugera kuminsi itatu bitewe n`ubushyuhe, ubukonje cyangwa se n`indi miterere y`ahantu uyu mubili uri.

Muri iki gihe kandi niho umubiri utangira guhinamirana bigatuma inzara ndetse n`umusatsi bikura kandi noneho imitsi yose ikongera kugenda irekura kandi yoroha cyane uhereye kuntoki no kumano ukazamuka ukaza kugera no kumubiri wose.

Tubibutseko izi mpinduka nazo zishobora kugera mumasaha 48. Izimpinduka zose tumaze kuvuga iyo zirangiye, hakurikiraho ikindi kintu gikomeye aricyo gushwanyagurika kw`umubiri w`uwitabye Imana.(Decomposition).

Intambwe ya mbere mugushwanyagurika kw`umubili itangira umuntu akimara gupfa . Kuberako ntamaraso aba agitembera mumubiri, nukuvugako nta n`umwuka mwiza (oxygen ) uba ukinjira mumubili cyangwa se ngo haboneke uburyo bwo gusohora imyanda. Ibi bituma acide yiyongera mumubili ndetse n`ingirangingo zikangirika kugeza kurwego dutangira kubona ibyo twakwita udufuka turimo amazi umubili wose.

Ikinyabutabire cyitwa enzyme gitangira gukora imyuka itandukanye muri wa mubili, kuburyo umubiri utangira kubyimba cyane ndetse n`umwuka mubi ugatangira kumvika.

Iki gihe kandi ibice by`umubili byose byoroshye nk`imitsi, amara, uruhu… bihita bihinduka nk`amazi (Liquid) hagasigara gusa ibice bikomeye nk`amagufa, umusatsi n`ibindi ariko byo bikaba muby`ukuri ntagihe kizwi neza bimara kugirango nabyo bibe byahinduka ukundi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here