Ntubure icyo wibwirira abantu bawe: Ubutumwa bunyuranye waha abawe ukabifuriza Pasika nziza

Bakunzi bacu, byumwihariko muri iki gihe kitoroshye cya Covi 19 aho ubukungu bwabenshi butifashe neza ndetse nahantu ho kwidagadurira ndetse nokwishimana nabawe hakaba hafunze, tunejewe no kugufasha kwishimana nabawe( Inshuti , abavandimwe, uwo mwashakanye, umukunzi wawe,…) ndetse nokubifuriza umunsi mukuru mwiza wa Pasika ukoresheje ubutumwa bugufi bukurikira:




  1. Iyi Pasika ikurememo ibyiringiro bishya, ibyishimo, uburumbuke no kwaguka biboneka mubuntu bw`Imana. Nkwifurije Pasika nziza.
  2. Pasika nziza kuriwowe n`umuryango wawe. Muryoherwe cyane  n`igitambo Data yadutambiye igicishije mumwana we w`ikinege YESU/YEZU KRISTU. Tubifurije Pasika nziza.
  3. Hahhhh! Nkunda Pasika cyane. Ni igihe cyogusangira n`abanjye udushokora (Chocolate) tw`ibyishimo. Nkwifurije umunsi mukuru mwiza wa Pasika.
  4. Twebwe twahisemo gukurikira KRISTU. Imitwaro yacu yarayidutuye ubu tugenda twemye. Tukwifurije kuryoherwa n`igisobanuro nyakuri cya Pasika
  5. Dushime YESU/YEZU kuko yaduhaye andi mahirwe yokuba abantu nyabantu. Urupfu rwe rwaduhanaguyeho ibyaha byacu. Mugire Pasika nziza.




6. Kuva twamenyana, mpora nishimye by`iteka ryose. Nkwifurije Pasika nziza

7. Nizeyeko wabonye ibyo wifuza byose kuri iyi Pasika. Njyewe nabibonye kuko ngufite! Pasika nziza

8. Watumye umutima wanjye ushonga nka shokora yakubiswe n`izuba! Nkwifurije Pasika nziza.

9. Warakoze kumbera uwigiciro. Ndagukunda. Nkwifurije Pasika nziza.

10. Undryohera kurusha isukali. Nkwifurije Pasia nziza mukunzi.