Sobanukirwa n`igikorwa cyo guhuza intanga hakoreshejwe ikoranabuhanga (IVF)

0
4119

Tumenye IVF icyo aricyo

IVF ni impine y`ijambo ry`icyongereza “In Vitro Fertilization cyangwa Fecondation in Vitro”mundimi z`amahanga, bikaba muri make bisobanura igikorwa cyo guhuriza intanga ngabo nintanga ngore inyuma yumubiri w`umugore, (ahantu hizewe hitiriwe kirahure.)

Iki gikorwa kikaba gishingiye mukugenzura cyane ndetse nogukangura ibihe by`uburumbuke bw`umugore; gufata intanga ngore no kuyihuriza n`intanga ngabo ahantu habugenewe ho muri Laboratwali (Laboratoire), hanyuma igi rivuyemo rikarererwa ahantu habugenewe mugihe kiri hagati yiminsi ibiri n`iminsi itandatu rikabona guterwa (gushyirwa) muri nyababyeyi y`umugore hagamijwe gufasha umugore gutwita.

Tubibutseko kandi igi ribonetse muri ubu buryo rishobora gushyirwa muri nyababyeyi ya nyiri intanga  zakoreshejwe cyangwa rikaba ryahabwa undi mugore nyamara ntibizabuze ko umwana uzavukamo azaba afite ibyangombwa byose byababyeyi be ndetse ntacyo ahuriyeho n`uwamutwise!

 

Ubu buryo akaba ari bumwe mubukoreshwa mugufasha imiryango yabuze urubyaro muburyo busanzwe, kandi bukaba bwemewe n`amategeko.

Ubu buryo se bwaba bwaratangiye gukoreshwa ryari?

Nkuko tubikensha imbuga zitandukanye, ububuryo bwatangiye kugeragezwa hagati y`umwaka w`1953 numwaka w`1959 aho umuganga wumunyamerika Min Chueh Chang abinyujije mukigo cy`ubushakashatsi cya Worcester Foundation, yashoboye kubyaza urukwavu ruzima hakoreshejwe ubu buryo.

Kuva muri iyomyaka ubushakashatsi bwarakomeje hanyuma ku italiki ya 25/07/1978 haza kuvuka Louise Joy Brown  nk`umwana wambere ku isi  wabyawe muri ubu buryo ,akaba yarabyawe n`ababyeyi bitwa  Lesley na Peter Brown mubitaro bya Oldham and Districk General Hospital mumugi wa Manchester ho mugihugu cy`ubwongereza.

Nyuma yogukomeza kunoza ubu buryo bwo gufasha imiryango yabuze urubyaro muburyo bvusanzwe, ubu buryo bwaje kuvanwa kurwego rw`ubushakashatsi bushyirwa muri bumwe mubuvuzi butangirwa mumavuriro atandukanye kuburyo haje kuboneka abandi bana mumyaka yakurikiyeho kuburyo mumyaka 7 ishize nko muri Leta zunze ubumwe zAmerika habarurwaga abana bagera kuri Miliyoni 5 bavutse muri ubu buryo.

Ni ryari se ubu buryo bukenewe gukoreshwa?

Nkuko byemezwa nabahanga mubuzima bwimyororokere, ubundi iyo abashakanye bamaze umwaka bakora imibonano mpuza bitsina batarasama, nibyiza ko begera abaganga bakareba ko ntakibazo cyaba cyibyihishe inyuma.

Ubu buryo rero bukaba ari bumwe mubwakwifashishwa igihe muganga abonye bimwe mubibazo (nkuko bivugwa n`urubuga americanpregnancy.org), bitandukanye bifitanye isano n`imiyobora ntanga, intaga nkeya cyangwa zidafite imbaraga, abagore bagira ibihe by`uburumbuke bitameze neza ndetse n`ababuze urubyaro kumpamvu zitazwi.

Ubu buryo se bwaba bukoreshwa no murwanda?

Nkuko byatangajwe nibinyamakuru bitandukanye hano murwanda birimo newtimes, ubu buryo bwatangiye gukoreshwa mu Rwanda nko mubitaro byigenga bizwi ku izina rya Mediheal mumugi wa Kigali aho bivugwa ko abana barenga batanu bavutse hakoreshejwe ubu buryo ndetse kakaba hari n`indi mishinga itandukanye yo kugeza ubu buvuzi muyandi mavuriro.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here