Menya kuganira n`umubiri wawe

0
1481
Ifoto yakuwe kuri murandasi

Mubuzima bwacu bwaburi munsi, umuntu wese ahora yifuza gukora cyane ngo atere imbere kuburyo tuba tutifuza gutakaza umwanya wacu habe n`iminota mikeya.

Ariko se waba witwara ute iyo umubiri wawe ugusabye umwanya mutoya nibura  wo kukuganiriza kabone n`iyo waba ufite ibyo gukora byinshi?

Ushobora kuba uhise wikanga ukibaza icyo kuganira numubiri wawe bisobanuye, ariko nubitekerezaho neza ntabwo biri bukugore kumva ko umubiri wacu ujya utuvugisha ukoresheje ibimenyetso nibyiyumviro bitandukanye.

Guha agaciro no gukurikirana ibimenyetso ndetse namarenga byumubiri wacu bidufasha gusobanukirwa ubutumwa umubiri uba ushaka kutugezaho; ukamenya ko niba umubiri ukubwiye uti hagarara ubwo hari ikibi kiba kikugarije.

Ifoto yakuwe kuri murandasi

Mubimenyetso umubiri ukoresha utuganiriza birimo nk`ubwoba, umunaniro ukabije, uburibwe butandukanye n`ibindi nkibyo bitewe n`uko umuntu aremye cyangwa n`aho ari. Ibyo bimenyetso kandi bigashobora kwigaragaza muburyo bukurikira:

1. Ita kububabare ubwo aribwo bwose wiyumvise mo:

Kumva ubabara imintsi, kubabara mungingo, guhora urwaye umutwe n`ahandi, menyako bidapfa kuza gusa.

Menyako umubiri wawe ushobora kuba urimo kukumenyesha ingaruka z`imirimo yawe yaburi munsi nko guhora wunamye imbere ya mudasobwa yawe, guhora utwaye imodoka, guhora uhanze amaso muri za ecrans, cyangwa se bikumenyesha ko hari ibyo umubiri wawe ukeneye wabuze nk`imyitozo ngororamubiri, amazi n`ibindi.

Kwita no gukurikirana ubu bubababre bituma ubushakira igisubizo vuba nko gushaka indorerwamo z`amaso agufasha kureba muri ecrans, gushyiraho gahunda y`imyitozo ngorora mubili n`ibindi.

2. Kumva umerewe nabi mumubiri mbese ntamahoro ufite

Hari igihe ushobora kumva usa nurwaye ariko kuburyo nawe udasobanukirwa nicyakubayeho nyamara ukumva nta mbaraga ufite hahandi ubwira umuntu uti ndumva meze nabi ariko sinzi icyo nabaye!!Iki nicyo bakunze kwita malaise.

Kimwe n`ibindi bimenyetso nko guta ubwenge by`igihe gito, kuzungera byahato nahato akenshi biba bishaka kukubwirako umubiri ufite ikibazo cy`isukari nkeya mumubili (Hypoglycemie) giterwa nokuba utariye cyangwa ukaba wariye nabi, kuba ufite umunaniro ukabije n`ibindi.

Nyuma yo gusuzuma ubwo butumwa uhawe n`umubiri wawe, uba ushobora nokujya gusura umuganga wawe kugirango nawe akugire inama.

3. Igihe wabuze ibitotsi

Ibitotsi nabyo biri muri kimwe umubiri ukoresha utumenyesha ko hari ikitagenda neza.

Iyo igihe wamaraga usinziriye cyiyongereye, ukabura ibitotsi cyangwa se ugakanguka hagati mu ijoro, icyo gihe gira amakenga kuko umubiri nabwo urimo kukuburira ko ubuzima bwawe bwo mumutwe ndetse n`umubiri wawe muri rusange bitarimo gukora neza.

Igihe ubonye ko gusinzira kwawe kutameze neza menyako bishobora kubabyatewe nazimwe mumpamvu tumaze kuvuga hanyuma ushake igisubizo gikwiriye nko gushaka umwanya wa sporo, gukora meditation, ndetse n`indi myitozo ishobora kugufasha gutuza no kwitekerezago neza.

4.Igihe wumva ububabare munda

Nk`uko inda yacu nayo twayigereranya n`ubwonko bwacu bwa kbili, ishobora nayo kutubwira ibitagenda neza mumubiri wacu. Ubu bubabare bushobora kuba buvuye mugifu igihe acide yabayemo nyinshi bitewe na stress cyangwa imirire mibi, ariko kandi bunashobora guturuka mumara bitewe n`ibyo twariye byatumye igogora ritagenda neza.

Ibi rero biratwereka neza ko buri mpinduka yose tubonye kumubiri wacu ishobora kuba ikimenyetso kitubwirako hari ibyo dukwiriye guhindura nk`imirire, kwita kumunaniro wacu n`ibindi.

5. Kugira ibisebe byo kuruhu

Uruhu rwacu narwo ni igice cy`umubiri gishobora kutumenyesha icyago cyugarije ubuzima bwacu.

Uruhu rero ruka rushobora kutumenyesha ibyago bitwugarije rukoresheje indwara zinyuranye ziza kuruhu zishobora guterwa n`ubuzima bwo mumutwe butameze neza,isuku nkeya n`ibindi.

Nubwo aribyiza kujya kureba impuguke mundwara z`uruhu ariko nawe ugomba gushyiraho akawe ukongera isuku murwego rwo kugabanya ibimenyetso by`ubwo burwayi ufite.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here