Nibyo se koko kwa muganga batwika abantu bitabye Imana?

0
712

Nibyo se koko kwa muganga batwika abantu bitabye Imana?

Birashoboka ko nawe usoma iyi nkuru wigeze kwibaza iki kibazo cyangwa ukumva abantu benshi bacyibaza,ibyo byose biturutse kumakuru atandukanye abantu baba bafite kubikorwa bitandukanye bikorerwa kwa muganga.

Urubuga rwanyu amarebe.com rwabateguriye iyinkuru kugirango rubamare amatsiko kandi runarusheho kubamenyesha byinshi kubikorerwa mubigo by`ubuvuzi twese tugana buri munsi.




Nyuma yubushakashatsi amarebe.com yakoze, yasanze ikikibazo gifitanye isano yahafi na servise imwe iba mubitaro ishinzwe gutwika imyanda iba yaturutse mubice bitandukanye by’ibitaro nk`ibagiro (Salle doperation/Operating Theatre),Ibyumba babyariramo (salle d`accouchement/delivery room),ahatangirwa hakanasuzumirwa ibizamini byabarwayi (Laboratoire/Laboratory) nahandi.




Nkuko twabikurikiranye tukanasura iyi servise itwika imyanda mubitaro bimwe bikuru byo murwanda ,twasanze batwika iyi myanda bakorseheje imashini nini cyane kandi ikoresha ubushyuhe bwinshi bushobora no kugera kuri dogere 1200           (1200 C),hagamijwe kuburizamo ubwandu butandukanye bushobora guterwa n`ububi bw`iyi myanda.

Urugero rw`imashini itwika imyanda (Incinerateur/Incinerator)

Iyi mashini ikoreshwa aka kazi ikaba yitwa Incinerateur cyangwa se Incinerator mundimi zamahanga ikaba ifite ibice bibili byingenzi aribyo ahajya hakanatwikirwa imyanda (Chambre primaire/primary chamber) ndetse n`icyumba cya kabili gishinzwe kongera gutwika umwotsi wavuye muri yamyanda  kugirango utaza guhumanya ikirere (Chambre secondaire/secondary chamber).





Mukiganiro twagiranye nabakoresha iyo mashini,twababajije ukuri kubivugwa ku itwikwa ryabantu  bitabye Imana, batubwirako ibyo bivugwa atari ukuri ahubwo biterwa n`amakuru adahagije baba bafite maze babona iyo mashini batwikisha imyanda bakagira bati dore yamashini itwika abantu!!

Tubibutseko iki gikorwa cyo gutwika imibiri yabitabye Imana kititwa incineration nk`ijambo rikoreshwa mugutwika imyanda ahubwo hakoreshwa ijambo cremation mundimi z`amahanga aho ibihugu byinshi byo muburengerazuba bwisi bikoresha ubu buryo kumpamvu zitandukanye tuzabagezaho munkuru zacu zitaha. Icyakora murwanda ubu buryo bukaba butari bwatangira gukoreshwa.

Tubashimiye uko mukomeje kwitabira inkuru tubategurira




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here