Sobanukirwa imashini ipima umuvuduko w`amaraso

0
3568

Bakunzi b’urubuga amarebe.com, muri Sobanukirwa n`ibyuma byo kwa muganga (Igice cya mbere) twabagejejeho ibisobanuro birambuye kucyuma kimenyerewe Ku izina rya Radio gikoreshwa mugufotora ibice binyuranye by’umubili w’umurwayi hagamijwe kumenya neza uburwayi bwe.




Uyumunsi twabateguriye ibisobanuro byinshi kumashini ipima umuvuduko w’amaraso imenyerewe Ku izina ry’igifaransa rya TENSIOMETRE cyangwa se BLOOD PRESSURE MONITOR mururimi rw’icyongereza.

 

Bumwe mubwoko bwa tensiometre/Blood presure monitor ikoreshwa kwa muganga mugupima umuvuduko w`amaraso

Iyi mashini se iteye ite?

Nkuko twabivuze haruguru, tensiometre/blood pressure monitor ni imashini ikoreshwa kwamuganga bashaka kumenya umuvuduko wamaraso hifashishijwe umutsi uvana amaraso mumutima ukayajyana mubice binyuranye byumubili ariwo witwa artere/artery.




Iyi mashini ushobora kuyibona mubwoko bwinshi ariko ubwingenzi ni bubili aho ishobora kwerekana umuvuduko wamaraso ikoresheje imibare (Electronic machine) cyangwa se ukayibona ikoresha urushinge (Manual machine). Ifoto iri hejuru iradufasha kubona neza ko iyi mashini igizwe nibice bibili byingenzi aribyo imashini nyirizina  arinayo ipima ndetse ikanerekana umuvuduko w`amaraso hakiyongeraho nigice kimeze nkumwenda arinacyo bambika umuntu bagiye gupima.




Iyi mashini yaba ikora ite?

Imikorere yiyi mashini ishingiye mugupima umuvuduko w`amaraso igihe umutima uteye aribyo bita Systole ndetse numuvuduko wamaraso igihe umutima uruhutse aribyo byitwa diastole.

Ibi byose ibikora hifashishijwe cya gice cyumwenda cyitwa brassard cyangwase cuff bakacyambika kukizigira cy`ukuboko hanyuma imashini igatangira gupima ikaza nokwerekana ibipimo ibonye.

Tubibutse ko uyu muvuduko wamaraso upimwa murugero rwitwa milimetero ya merikire (mmHg) ukaba utagomba kujya hejuru y` 120mmHg (mugihe umutima uteye)cyangwa ngo ujye munsi ya 90mmHg igihe umutima uruhutse kumuntu utarwaye.

Ese ibipimo byumuvuduko wamaraso bisobanuye iki?




Nkuko tumaze kubivuga,igihe usanze ufite ibipimo biri hejuru cyane yibipimo bisanzwe (aribyo bita hypertension), biba byerekanako  ufite ibyago byinshi byokurwara indwara yumutima cyangwa se ibibazo byubwonko. Hari igihe ushobora gusanga ibipimo byawe biri hasi y`ibipimo bisanzwe aribyo bita Hypotension. Muri rusange iki ntigikunda kuba ikibazo icyakora igihe wumvise umerewe nabi ningombwa kwihutira kwamuganga bakareba impamvu yaba yabiteye.

Ni izihe mpamvu zatuma umuvuduko w`amaraso wiyongera?




Nubwo hariho impamvu nyinshi zishobora kongera umuvuduko w`amaraso, ariko izingenzi ni izi zikurikira:

1. Kurya umunyu mwinshi

2. Kutarya imboga n`imbuto

3. Kudakora sporo ihagije

4. Kugira umubyibuho ukabije

5. Gufata alcohol nyinshi

Tubibutseko iyi mashini numuntu kugiti cye ashobora kuyitunga murugo iwe akajya akurikirana uko umuvuduko wamaraso ye uhagaze kandi ko ntangaruka nimwe igira kumubili w`umuntu.




Tubifurije ubuzima buzira umuze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here