Sobanukirwa n’icyo abenshi bita bomboni Kwa muganga

0
1826

Bakunzi b’urubuga amarebe.com tunejejwe no gukomeza kubana namwe kuri uru rubuga turushaho kungurana ibitekerezo kungingo zitandukanye z`ingirakamaro. Uyu munsi twabateguriye ibisobanuro birambuye kucyo abantu benshi bakunda nkwita BOMBONI kwa muganga.




  1. Imvugo imenyerewe

Nkuko benshi muri mwe mwumvise cyangwa namwe mwakoresheje iyi mvugo igira iti Umurwayi ararembye cyane ubu bamushyize  cyangwa bamushyizemo bomboni” ni imvugo ikoreshwa bashaka kumvikanisha ko umurwayi arembye cyane kuburyo haba harimo kwifashishwa ubundi buryo cyangwa ibindi bikoresho bihambaye  kugirango akomeze abeho cyane cyane bamufasha guhumeka neza. Ibi rero bikaba bikorwa umurwayi yongererwa umwuka cyangwa afashwa guhumeka igihe imyanya y`ubuhumekero (apareil respiratoire/respiratory system mundimi z`amahanaga) iba itagikora neza kubera uburwayi.

  1. Ese Koko iyi mvugo niyo?

Nyuma y’amakuru twegeranije twasanze Koko iyi mvugo hari aho ihuriye n`ukuri nubwo atariyo neza. Nkuko koko abantu benshi babivuga, hari ubwo umuntu agira uburwayi butuma adahumeka neza bigatuma yongererwa umwuka (oxygene/oxygen) kugirango abashe guhumeka. Uyu mwuka ukaba ushobora gutwarwa  ndetse nogushyirwa mumacupa yabugenewe  kugirango ubone uko ugezwa kumurwayi. Iyimvugo rero ikaba yaraturutse ku ijambo ryo mururimi rw`igifaransa ryitwa “BONBONNE” risobanuye icupa muri rusange,ariko rikaba ryaraje kumenyerwa mururimi rw`ikinyarwanda nka bomboni. Ubwo umuntu yabona umurwayi ahabwa umwuka (Oxgene/Oxgen ) uvanwa mumacupa yabugenewe ati ” Umurwayi bamushyize kuri cyangwa muri bomboni !”


  1. Ni ryari umurwayi ashobora gukenera kongererwa cyangwa guhabwa umwuka?

Ubusanzwe, buri gace kose k’umubiri gakenera kuburyo budahindagurika wamwuka twavuze haruguru witwa ogisijene (Oxygene/oxygen) kugirango gakore neza. Uyu mwuka ukaba winjizwa mumubili nibihaha igihe turimo duhumeka, byamara kuwutunganya bikawohereza muri buri gace kumubili biwunyujije mumaraso igihe arimo atembera.

Hakaba hari igihe rero umuntu agira uburwayi butuma ingano y’umwuka ugera mubice bitandukanye by’umubili igabanuka ari nabyo bisaba ko hitabazwa ubundi buryo bwo kongerera umurwayi umwuka cyangwa agafashwa guhumeka. Bumwe muri ubu burwayi ni ubu bukurikira:

  1. Imikorere mibi y’ibihaha bidashobora gutanga umwuka uhagije ngo ujyanwe mubice binyuranye by`umubili. Ibi bibazo bikaba bizwi kwizina rya interstitial  lung disease (ILD) 

2. Uburwayi bwigihaha kimwe cyangwa byombi aribwo bita pneumonia aho ibisa namatembabuzi bijya munzira zijyana umwuka muduce tunyuranye tw`umubili bigatuma umwuka ugerayo uba mukeya bitewe na virusi cyangwa bagiteri  biba byinjiye mubihaha.

3. Igihe imyanya yinjiza umwuka duhumeka yagize ibyo twakwita ibyuya, hanyuma bigasa nkibyuzura munzira umwuka unyuramo ujya mubihaha. Birumvikana ko icyo gihe umwuka winjira mubihaha uba mukeya. Iyi niyo ndwara bita asima.

Tubibutseko izi ndwara zavuzwe haruguru atarizo zonyine zishobora gutuma umuntu akenera kongererwa umwuka cyangwa ngo afashwe guhumeka ahubwo hari nizindi nyinshi harimo imikorere mibi yumutima n`izindi.

Tubifurije ubuzima buzira umuze kandi tunabasaba gukomeza kubana natwe.

By Jado Nsenga

 







LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here