Bakunzi bacu, umuntu wese ajya murukundo ashaka kuzarambana n’uwo yihebeye.Icyakora hari imyitwarire ushobora kubonana umukunzi wawe ikaba yagucira amarenga ko ushobora kuba warahisemo nabi cyangwa se wahubutse!
Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibimenyetso bigera kuri 15 byakwerekako uwo mukundana mutazarambana, bityo bikaba byagufasha gufata icyemezo cyo kuba wabivamo kare urukundo rutari rwagukomeretsa.
1.Nagukorera ikintu cyiza akakikwishyuza
Ubundi, umukunzi wawe yagombye kugukorera ibyiza cyangwa akagushimisha adategereje ibyo nawe uzamukorera. Nagira rero icyo agukorera ukabona ahise ashaka nawe kukwishyuza, tangira ugire amakenga ko mutazatindana.
2. Gushira kw’amatsiko
Igihe ukundanye n’umuntu igihe kirekire, birashobikako wageraho ukamumenya neza. Ariko nanone ibukako umuntu agenda ahinduka. Nibyiza rero guhora umwigaho ndetse ugahorana amatsiko yokumumenya birenzeho. Niwumva utakibyitayeho uzamenyeko urukundo rwanyu rushobora kuba rugeze ahabi.
3. Kutumvikana kukintu
Ntazibana zidakomanya amahembe. Igihe mwagize icyomutumvikanaho maze hakabura n’umwe ucabugufi ngo aharire undi kabone niyo yaba ariwe ufite ukuri, uzamenyeko ntaho mugana murukundo!
4. Kurenzaho
Nubona umwe murimwe arenzaho cyangwa agahitamo kwicecekera aho kuganira kucyamubabaje, menyako ashobora kuba yamaze kugusiga mumutima cyangwa se akaba atishimiye urukundo rwanyu
5. Kumva mudashaka kuba hamwe.
Nubona uwo mukundana atagishaka ko muba hamwe mwenyine ahubwo agahora ashaka ko muhorana n’inshuti zanyu, uzamenyeko atakifuza gukundana nawe cyane. Uzagire amakenga!
6. Kudategana amatwi
Uzitonde cyane nubona uwo mukundana adashaka kugutega amatwi cyangwa akaguca mu ijambo mugihe umubwira ibintu bifite akamaro. Ntagaciro azaba agiha urukundo rwanyu!
7. Guhora mushinzanya amakosa
Gukosa murukundo si igitangaza, ariko nubona uwo mukundana ahora akuvuga nabi nk’umunyamafuti wabigize umwuga, mbese ntacyiza akubonaho, uzagire impungenge. Uwo muzatindana arakubabarira mukigira mubindi!
8. Guhangana muruhame
Nubwo utubazo tudashobora kubura mubakundana, ariko nubona mutinyutse guhanganira muruhame, mumenyeko urukundo rwanyu rugeze ahabi. Ni ikimenyetso ko ntakwihanganirana mugifite.
9. Gutereta/ guteretwa n’uwo muhuye wese
Nubona wishimira uwo muhuye wese ndetse ukumva umuhaye umwanya murukundo rwawe kabone niyo ntagahunda yo kugera kure waba ufite, ni ikimenyetso kibi cyane ko utacyubaha umukunzi wawe. Urukundo rwagushizemo.
10. Ubudasa bwanyu burabatandukanya
Ubundi byakabaye byiza gukundana n’uwo mudahuje ibitekerezo kugirango mwuzuzanye. Igihe ubonye umwe murimwe atsimbarara cyane kubye ntahe agaciro ibyifuzo bya mugenzi we, menyako ntaho mwazagerana rwose!
11. Kudashima
Uwo mukundana natigera yishimira akantu keza umukoreye niyo kaba gato, uzamenyeko urwo agukunda rugerwa kumashyi. Burya niyo yagushimira gusa byakubaka!
12. Gupfa amafaranga
Nubona mutabasha kumvikana kubijyanye n’amafaranga ahubwo agahora aba intandaro y’amakimbirane, uzabyitondere cyane kuko burya mwanatandukana burundu mutagize ubwenge!
13. Kureba gusa ibitagenda
Nubona umukunzi wawe ahora atunga urutoki gusa utuntu tutagenda agamije kugutesha agaciro, uzabitekerezeho neza kuko birakwerekako nta kizere akigufitiye.
14.kutubaha amasezerano
Mugihe ubonye mutakibasha kurinda amasezerano mwagiranye yaba matoya cyangwa manini, muzamenyeko gukomezanya biri kure!
15. Gucika intege zo kumukunda
Igihe uzumva ntambaraga zokwiruka kurukundo ugifite ukumva ntamwanya urufitiye, menyako ibyanyu birimo kurangira.Ubundi wakagombye guha uwo ukunda igihe gihagije!
Erega aho kugira inshuti mbi waguma wenyinye!