Ubutumwa bw`umwaka mushya muhire wa 2025 kubakunzi b`AMAREBE.COM

0
799

Muryango mugari w`amarebe;

Dufite ibyishimo byinshi dutewe n`urugendo twagendanye umwaka wose w`2024. Umunsi kumunsi watubereye umugisha kubwanyu!

Kudukurikira,Inama ndetse n`ibitekerezo byanyu byatubereye imbaraga zakomeje kuduteza intambwe zituganisha mukunoza ibyo dukora kandi munyungu z`abatari bakeya.

Kudusangiza ibyiza mwashoboye kugeraho biciye kurubuga AMAREBE.COM ndetse n`imbuga zitandukanye ziyashamikiyeho (Feedback) byatwongereye imbaraga mugushaka amakuru afasha mukubona akazi, ndetse no kumenyera gahunda zitandukanye kandi zingenzi kugihe.

 

Ibyo byose bitumye dufatanya namwe gushima Imana kubabonye akazi muri rusange ariko by`umwihariko binyuze kumakuru bakuye kumbuga zacu. Tukaba tunaboneyeho nogutera imbaraga abatarakabona tunasangira ibyiringiro n`icyizere ko nabo isaha yabo nigera bazakabona.

Uyu ukaba utubereye umwanya w`ingenzi mukubifuriza umwaka mushya muhire wa 2025 tubifuriza kuzabonamo ibyiza byose imitima yanyu yifuza ndetse nokubona inzozi zanyu ziba impamo.

Tunaboneyeho umwanya wokubasangiza LINKS zafasha abataradukurikira kugirango nabo tubane kumbuga zacu zitandukanye.

Click here to join our Whatsapp groupKanda hano tubane kuri amarebe jobs whatsapp group

Kanda hano tubane kuri amarebe jobs facebook group

Kanda hano tubane kuri amarebe jobs telegram group

Kanda hano tubane kuri amarebe jobs X (Tweeter) page

Imana Ibahaze uburame; muramane n`AMAREBE.COM

Turabakunda. 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here