ITANGAZO (RE-ADVERTISED)
Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH), Rwanda bufatanyije n’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare, Burera, na Rusizi burifuza guha akazi abakozi bakora muri Laboratwari (Laboratory technician) 18 bazakora mu mavuriro y’ibanze (First- and Second-Generation Health Posts) abarizwa mu Turere twavuzwe haruguru muri gahunda yo gutanga serivisi z’ubuzima harimo kuvura abarigana.
Abashaka iyo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabumenyi nibura yo ku rwego rwa A2 (Laboratwari)
- Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo umwuga (Valid license)
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka ibiri (2) muri ako kazi
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
Abujuje ibisabwa babyohereza kuri adresse ikurikira hr@sfhrwanda.org bitarenze tariki ya 14/07/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):
- Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa SFH isaba akazi – kuba yiteguye gukorera ku ivuriro iryo riryo ryose muri kamwe mu Turere twavuzwe haruguru
- Umwirondoro (CV)
- Fotokopi ya diplome
- Fotokopi y’indangamuntu
- Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga mu nzego z’ubuzima mu Rwanda
Bikorewe Kigali ku wa 06/07/2022
Manasseh GIHANA WANDERA
Umuyobozi Mukuru
Society for Family Health (SFH), Rwanda