15 Midwives at Society for Family Health (SFH):(Deadline:14-07-2022)

0
955

ITANGAZO (RE-ADVERTISED)

Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH), Rwanda bufatanyije n’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare, Burera, na Rusizi burifuza guha akazi Ababyaza (Midwives) 15 bazakora mu mavuriro y’ibanze (Second-Generation Health Posts) abarizwa mu Turere twavuzwe haruguru muri gahunda yo gutanga serivisi z’ubuzima harimo kuvura abarigana.




Abashaka iyo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabumenyi nibura yo ku rwego rwa A1 muri midwifery.
  • Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo umwuga (Valid license);
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka ibiri (2) muri ako kazi;
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.

Abujuje ibisabwa babyohereza kuri adresse ikurikira hr@sfhrwanda.org bitarenze tariki ya 14/07/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):

  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa SFH isaba akazi – kuba yiteguye gukorera ku ivuriro iryo riryo ryose muri kamwe mu Turere twavuzwe haruguru
  • Umwirondoro (CV)
  • Fotokopi ya diplome
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga mu nzego z’ubuzima mu Rwanda

Bikorewe Kigali ku wa 06/07/2022

Manasseh GIHANA WANDERA 

Umuyobozi Mukuru

Society for Family Health (SFH), Rwanda












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here