ITANGAZO (RE-ADVERTISED)
Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH), Rwanda bufatanyije n’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare, Burera, na Rusizi burifuza guha akazi Abavura amenyo (Dental Therapist) 15 bazakora mu mavuriro y’ibanze (Second-Generation Health Posts) abarizwa mu Turere twavuzwe haruguru muri gahunda yo gutanga serivisi z’ubuzima harimo kuvura abarigana.
Abashaka iyo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite impamyabumenyi nibura yo ku rwego rwa A1muri Dentistry
- Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo umwuga (Valid license);
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka ibiri (2) muri ako kazi;
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
Abujuje ibisabwa babyohereza kuri adresse ikurikira hr@sfhrwanda.org bitarenze tariki ya 14/07/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):
- Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa SFH isaba akazi – kuba yiteguye gukorera ku ivuriro iryo riryo ryose muri kamwe mu Turere twavuzwe haruguru
- Umwirondoro (CV)
- Fotokopi ya diplome
- Fotokopi y’indangamuntu
- Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga mu nzego z’ubuzima mu Rwanda
Bikorewe Kigali ku wa 06/07/2022
Manasseh GIHANA WANDERA
Umuyobozi Mukuru
Society for Family Health (SFH), Rwanda