Twiyibutse uburyo bwogusabamo akazi unyuze kurubuga rw’ ikigo cy’igihugu gishakira Leta abakozi (Rwanda Civil Service Recruitment Portal) wifashishije ikoranabuhanga (e-recruitment): Updated on 05/05/2024

Dukurikije umubare w`abakomeje kudusaba ko twabafasha mugusaba akazi (Kudepoza) banyuze kurubuga rw’ ikigo cya Leta  gishinzwe kuyishakira abakozi (Rwanda civil service Recruitment Portal) by`umwihariko hifashishijwe uburyo buvuguruye bwa e-recruitment, twahisemo kongera kubasangiza intambwe kuyindi kunzira wanyuramo ugasaba akazi ukoresheje iri koranabuhanga ndetse ukaba wanakurikirana aho ubusabe bwawe bugeze uhereye kumunsi wadepojeho.

Gufunguza account/Kwiyandikisha

Mugihe ari ubwambere ugiye kudepoza/ gusaba akazi ukoresheje uru rubuga, ningombwa ko ubanza kwiyandikisha (Gufunguza account). Iyi account kandi ninayo uzajya ukoresha n`ikindi gihe uzajya ukenera gusaba akazi mubigo n`inzego bya Leta ukoresheje ubu buryo.

Uko bikorwa:

a. Kanda hano winjire kurubuga rwa MIFOTRA maze ubone page ikurikira

b. Kanda ahanditse Register

c. Uzuza iyi mbonera hamwe /form ikurikira maze uyohereze ukanze kuri Submit

Mugihe umaze gukanda kuri Submit, bazahita bakubwirako account yawe yakozwe neza bahite bagusaba kujya kuri email yawe/inbox kurebayo ijambo ry`ibanga baguhaye

d. Akira ijambo ry`ibanga/Password/Mot de Pass

Nyuma yo kohereza form yujuje neza, ihutire kujya kuri email yawe cyagwa se in box (Iyo wakoresheje wuzuza form) urebeho ijambo ry`ibanga/Password/Mot de passe wohererejwe.

e. Injira muri account yawe umaze gufungura

Ubu noneho uba ushobora gutangira bundi bushya (Kwinjira kurubuga rwa MIFOTRA) ugakanda noneho kuri Login maze ukuzuzamo user name yawe na rya jambo ry`ibanga/mot de pass /pass word wahawe.

Numara kwemeza,urahita usabwa guhindura no kwemeza iyi password yawe kugirango ukore iyo uzajya wifashisha n`ikindi gihe.

f. Depoza cyangwa saba akazi kumwanya wifuza.

Ukimara kwemeza, urahita ugera kurutonde rw`imyanya yose iri ku isoko maze uhitemo umwanya wifuza kudepozaho. Kanda ahanditse Apply now maze ukurikize amabwiriza wuzuza ibisabwa byose maze wohereze/ Submit.

NB: Igihe wamaze kudepoza, ushobora kujya winjira muri account yawe (Login,……) maze ukajya kuri application hanyuma kuri Status maze ukareba uko ubusabe bwawe buhagaze.

Icyitonderwa: Mugihe umaze kwinjira muri account yawe,genzura neza niba umwirondoro wawe (Profile) uhura neza n’ibisabwa kumwanya ugiye kudepozaho ni ukuvuga amashuli,uburambe;indimi,….







B. Claire

Recent Posts

AMAHIRWE YO GUCUNGA AMAVURIRO Y`IBANZE 17 ( HEALTH POSTS) MUKARERE KA NYABIHU: DEADLINE:29/05/2024

Kabinyujije kurubuga rwako, Akarere ka Nyabihu kamenyesheje abantu bose babishaka akandi babifitiye ubushobozi ko hari…

12 mins ago

GAHUNDA Y`IBIZAMI NI BY`AKAZI KUMYANYA ITANDUKANYE MUKARERE KA RUBAVU (13-24/05/2024)

Bubicishije kurubuga rwako, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abakandida bemerewe gukora ikizamini cyanditse (Online physical…

59 mins ago

3 Job Positions Positions at Baho International Hospital (BIH): Deadline: 15 June 2024

Baho International Hospital (BIH) would like to recruit on the following positions: 1) Nurses& Midwives,…

1 hour ago

Food and Nutrition Security Analyst/Report Writer at World Food Programme: Deadline: 31 May 2024

BACKGROUND AND PURPOSE OF THE ASSIGNMENT The 2024 CFSVA will be conducted jointly by the…

1 hour ago

Clinical Psychologist for Clinic at United Nations Development Programme: Deadline: 24 May 2024

CLINICAL PSYCHOLOGIST for UN Clinic Procurement Process : IC - Individual contractor Office : UNDP-RWA…

2 hours ago

Rwanda (Q2) 2024 Internship at One Acre Fund | Kigali & Rubengera : Deadline: 30-06-2024

About One Acre Fund Founded in 2006, One Acre Fund supplies 1 million smallholder farmers…

2 hours ago

This website uses cookies.