Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yasabiwe guteteshwa n`Imana kuko yahesheje imigisha Ngirabakunzi Shadrack womuri MUSANZE

Aya  ni amwe mumagambo agize ubuhamya bukora kumutima bw`umuturage Ngirabakunzi Shadrack wo mukarere ka Musanze; Intara y`amajyaruguru aho asobanura neza ibyo yagejejweho na Nyakubahwa Perezida Kagame binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye birimo kumuha inka;kumufasha mumashuli y`abana be; kubona icyo gukora n`ibindi.

Muri videwo yatangajwe kurukuta rwa Tweeter ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu; uyu muturage aratanga ubuhamya bwe muri aya magambo:

Paul KAGAME,Imana Izamuteteshe Imwongerere indi migisha imwe idasanzwe nkiyo yampesheje. Yampaye inka; (Nkunda inka cyane muburyo budasanzwe). Nagize umugisha mbona iyo nka irambyarira pe;nazituriye umu mama uri hano, by`akarusho abana banjye barize. Paul Kagame Imana Imuhe umugisha mumumpere amashyi.

Hari umukobwa wanjye wafashijwe n`umudamu wa Paul KAGAME ariga. Narapfukamaga ngasenga Imana,Imana Iranyumva. Uwo mwana yagiye hanze muri Turukiya. Hari undi ugiye kuzarangiza Kaminuza;Hari n`undi wongeye kwiyongeza ubu ni porofe . Hari n`umukobwa noneho…..Buriya ibyo ndi kuvuga ni ubuhamya burebure burenze.

By`akarusho,uyu muhanda. Ibintu byo gukora, ntabwo ndyama ngo nsinzire.N`abana no kubatoza nubungubu ntibajya no mudusanteri …..Ntabwo aribyo kwirarira,n`ubuhamya buri i wanjye. Uretse umwana umwe (nawe afite uko abayeho) ariko abana bose n`aba bebe ubungubu bari kwiga,bameze neza. Cyageze nyuma ubu nari nariyimye gusoma kugasururu,ubu ndagasoma kuberako hari ahantu ngeze. Ariko noneho nshobora no gusohoka nkagenda n`abandi tukabafasha bakazamuka igihugu cyacu kigatera imbere, igihugu cyacu kigatera imbere ntidukomeze konka umubyeyi wacu Paul KAGAME. Noneho i wanjye muzaze munsure birangire. Murakoze cyane Imana Ibahe umugisha.”

Kanda hano urebe iyi videwo kuri Tweeter ya Minisiteri y`ubutegetsi bw`igihugu







admin

Recent Posts

Executive Administrative and Events Coordinator at Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) | Bugesera :Deadline: 28-05-2024

The Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) is a unique and innovative English language undergraduate…

30 mins ago

DRIVER JOB POSITION AT PMC FOR SFVCM PROJECT:DEADLINE:26.05.2024

  Job Title: Driver at PMC for SFVCM project. Company Name: PMC Location: Kigali –…

8 hours ago

Imyanya y`akazi igera ku 170 (A2,A1;A0,Master`s; Ubushofeli,…) mubigo no mumashami bitandukanye itararangiza ihigihe: Yegeranijwe kuwa 19/05/2024

Kanda kumwanya wifuza kudepozaho urebe amakuru yose ajyanye nawo: 50 Job positions of Call Centre…

1 day ago

5 Job Positions at Project Accountant at Benishyaka | Kigali :Deadline: 04-06-2024

Click on the Job position of your choice for details: 2 Job Positions of Field…

1 day ago

IT and communication Officer (under the project : AI and IoT Applied research commercialization through Incubation and Innovation Hub): Deadline:

4. APPLICATION PROCEDURE Interested and qualified candidates should submit their applications online to the following…

1 day ago

ITANGAZO RYO KWEGURIRA URUGANDA RW’IMYUMBATI RW’AKARERE KA NGORORERO ABIKORERA: Deadline: 03/06/2024 Saa kumi n’imwe (17h:00) za nimugoroba

ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRWA URUGANDA RW’IMYUMBATI RW’AKARERE KA NGORORERO Mu rwego rwo gushyira mu…

1 day ago

This website uses cookies.