Aya ni amwe mumagambo agize ubuhamya bukora kumutima bw`umuturage Ngirabakunzi Shadrack wo mukarere ka Musanze; Intara y`amajyaruguru aho asobanura neza ibyo yagejejweho na Nyakubahwa Perezida Kagame binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye birimo kumuha inka;kumufasha mumashuli y`abana be; kubona icyo gukora n`ibindi.
Muri videwo yatangajwe kurukuta rwa Tweeter ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu; uyu muturage aratanga ubuhamya bwe muri aya magambo:
“ Paul KAGAME,Imana Izamuteteshe Imwongerere indi migisha imwe idasanzwe nkiyo yampesheje. Yampaye inka; (Nkunda inka cyane muburyo budasanzwe). Nagize umugisha mbona iyo nka irambyarira pe;nazituriye umu mama uri hano, by`akarusho abana banjye barize. Paul Kagame Imana Imuhe umugisha mumumpere amashyi.
Hari umukobwa wanjye wafashijwe n`umudamu wa Paul KAGAME ariga. Narapfukamaga ngasenga Imana,Imana Iranyumva. Uwo mwana yagiye hanze muri Turukiya. Hari undi ugiye kuzarangiza Kaminuza;Hari n`undi wongeye kwiyongeza ubu ni porofe . Hari n`umukobwa noneho…..Buriya ibyo ndi kuvuga ni ubuhamya burebure burenze.
By`akarusho,uyu muhanda. Ibintu byo gukora, ntabwo ndyama ngo nsinzire.N`abana no kubatoza nubungubu ntibajya no mudusanteri …..Ntabwo aribyo kwirarira,n`ubuhamya buri i wanjye. Uretse umwana umwe (nawe afite uko abayeho) ariko abana bose n`aba bebe ubungubu bari kwiga,bameze neza. Cyageze nyuma ubu nari nariyimye gusoma kugasururu,ubu ndagasoma kuberako hari ahantu ngeze. Ariko noneho nshobora no gusohoka nkagenda n`abandi tukabafasha bakazamuka igihugu cyacu kigatera imbere, igihugu cyacu kigatera imbere ntidukomeze konka umubyeyi wacu Paul KAGAME. Noneho i wanjye muzaze munsure birangire. Murakoze cyane Imana Ibahe umugisha.”
Kanda hano urebe iyi videwo kuri Tweeter ya Minisiteri y`ubutegetsi bw`igihugu
The Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA) is a unique and innovative English language undergraduate…
Job Title: Driver at PMC for SFVCM project. Company Name: PMC Location: Kigali –…
Kanda kumwanya wifuza kudepozaho urebe amakuru yose ajyanye nawo: 50 Job positions of Call Centre…
Click on the Job position of your choice for details: 2 Job Positions of Field…
4. APPLICATION PROCEDURE Interested and qualified candidates should submit their applications online to the following…
ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRWA URUGANDA RW’IMYUMBATI RW’AKARERE KA NGORORERO Mu rwego rwo gushyira mu…
This website uses cookies.